Inkuru ibabaje y’umugore n’abana be bagizweho ingaruka zikomeye n’ibiza

Ibiza byasenye inzu ye ku buryo bugagara

Kamonyi: Mukamana Janvière wo mu Murenge wa Nyarubaka yabwiye UMUSEKE ko ibiza byamusanze iwe bishaka kumwica arokora ubuzima bisiga bishenye inzu bitwara n’ibiyirimo byose.

Mukamana Janvière atuye mu Mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka, avuga ko imvura yaguye ku wa Kane nimugoroba yamusanze mu gikoni atetse abona amazi yamurengeye, asohoka yiruka kugira ngo asiganwe na yo ageze hanze abona inzu ze zose zitwawe n’ayo mazi y’ibiza.

Ati: ”Yewe n’igitenge nari nkenyeye amazi yaragitwaye, inzu zose n’ibirimo ntacyo nigeze nkuramo.”

Mukamana n’agahinda kenshi yabwiye UMUSEKE ko izo nzu yazisigiwe n’umugabo we umaze igihe apfuye, amubwira ko imwe mu miryango yazo azajya ayikodesha kugira ngo itunge abana babiri yamusigiye.

Uyu mubyeyi avuga ko ibyo biza byamusenyeye inzu, bitwara n’amatungo magufi arimo ingurube eshatu n’inkwavu, intebe nshya yari aherutse kugura, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ibiryo yari afite.

Mukamana avuga ko ubu acumbikiwe n’abo babana mu ishyirahamwe.

Mukamana Janvière n’umwe mu bana be

Uyu muturage yifuza ko ubuyobozi bwamwubakira cyane ko afite icyo kibanza inzu zari ziteretseho, agashakirwa n’ibimutunga kuko hari imiryango yakodeshaga akabona amafaranga.

Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Murenge wa Nyarubaka, Uwambaraga Grâce yabwiye UMUSEKE ko Ubuyobozi bwamenye ko uyu mubyeyi na bagenzi be bakoraga ubucuruzi basenyewe n’ibiza.

Ati: ”Ubuyobozi buramushakira aho acumbika kandi hari abakozi b’Umurenge n’Inzego z’Umutekano bagiyeyo ibiza bikimara kubasenyera, turabizeza ko bafashwa.”

Uwambaraga avuga ko uyu mubyeyi bazamushakira aho aba acumbitse, akazubakirwa nyuma.

Mukamana Janvière avuga ko amafaranga abapangayi bamuhaga yayishuriraga amashuri abana yasigiwe n’umugabo we.

Amazi yabaye menshi asenya iyi nzu Mukamana yakodeshaga
Imvura yaguye ku wa Kane yateje imivu yasenye inzu z’abaturage

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero

Share This Article
2 Comments
  • Its like you read my mind! You appear to know a lot about this, like you wrote the book in it or something. I think that you could do with some pics to drive the message home a little bit, but instead of that, this is fantastic blog. An excellent read. I will certainly be back.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *