Ingaruka z’intambara – U Rwanda rwiteguye gufata ingamba ngo ibiciro bitazamuka

Yusuf Murangwa, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi mu Rwanda (Photo The NewTimes)

Abayobozi bashinzwe ubukungu n’ubucuruzi batangaje ko intambara iri muri Iran ishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri petrol na Gaz, ariko u Rwanda rwiteguye gufata ingamba ngo ibiciro ntibizamuke.

Hirya no hino ku Isi, ibiciro bya petrol na Gaz byatangiye kuzamuka by’umwihariko i Burayi aho bakoresha cyane Gaz iva mu bihugu by’Abarabu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambo mu Rwanda, Yusuf Murangwa yabwiye RBA ko iyo habaye intambara ku isi, ibihugu bibabifite uburyo bwo gushakisha amafaranga bwihuse kugira ngo abaturage batagira ibibazo.

Ati “Iyo bitarengeje ibyumweru bibiri kugez aku kwezi kumwe nta kibazo twagira ariko binarenze, hari ubundi buryo, ubu turimo turabikurikiranira hafi ku buryo tubonye ko bigiye kurenza ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi kumwe dufatanya n’abacuruzi tugashaka ayandi masoko dushobora kubonamo ibyo dukeneye turumva ko nta kibazo cyahaba.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko intambara ikomeje ikarenza ukwezi ibiciro bishobora kuzamuka ariko nyuma bikazasubira aho biri.

Ahanshi i Burasi ibiciro bya Gaz na petrol byazamutseho 30% nyuma y’uko uruganda rwo muri Qatar rurashweho na Iran.

Minisitiri w’Ubucuruzi mu Rwanda, Sebahizi Prudence yabwiye RBA ko intambara America na Israel byateje kuri Iran izagira ku Rwanda no ku bihugu byo ku Isi bitumiza petrol na Gaz hanze.

Yavuze ko u Rwanda rukoresha umuyoboro wa Hormuz ucishwamo ibicuruzwa biva muri Azaya, akavuga ko kuba uyu muhora wafungwa bigize ingaruka kuri Aziya zagera no ku Rwanda.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko barimo gukorana n’abacuruzi kugira petrol ikenewe mu Rwanda iri mu nzira ihagere vuba.

Ikindi ni ugutekereza aho ibicuruzwa byavaga muri iriya nzira ya Hormuz igihugu cyashaka ahandi byava mu gihe byagaragara ko ibiciro byazamutse.

Iran yavuze ko yafunze umuyoboro wa Hormuz, ndetse ko izarasa ubwato burenga ku mabwiriza yayo. Leta zunze ubumwe za America zo zikavuga ko umuyoboro wa Hormuz udafunze.

Ubushinwa bwasabye Iran gufungura inzira ya Hormuz kubera akamaro ufitiye Isi.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Its like you read my mind! You seem to know so much about this, like you wrote the book in it
    or something. I think that you could do with some pics
    to drive the message home a bit, but other than that,
    this is magnificent blog. An excellent read. I’ll definitely
    be back.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *