Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Major General Vincent Nyakarundi yaganiriye n'Ingabo n'Abapolisi bari muri Mozambique

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Major General Vincent Nyakarundi, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aganira n’Ingabo n’Abapolisi, abagezaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse ko ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026  we n’itsinda ayoboye ubwo bari mu mujyi wa Pemba, bagiranye inama n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) zirwanira ku butaka, Major General André Rafael Mahunguane.

MINADEF yavuze ko Ibiganiro bagiranye byibanze ku gusuzumira hamwe ishusho y’umutekano muri Cabo Delgado no kurebera hamwe gahunda z’ibikorwa bya gisirikare biri imbere. Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, zashimangiye ubushake bwo gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe mu kugera ku ntego zihuriweho z’ibikorwa bya gisirikare.

Izi ntumwa zanagiranye ibiganiro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo. Muri ibyo biganiro, bahawe ishusho y’umutekano uri muri iyi ntara.

Iti “Ibiganiro kandi byagarutse ku bikorwa bihuriweho by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba, ndetse hareberwa hamwe ingamba zo kurushaho gushimangira umutekano muri iyi ntara.”

Major General Nyakarundi yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, agaragaza ko ubudatsimburwa n’ubwitange byazo byagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado. Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije gukomeza kugarura ituze mu bice byose bigize iyi ntara.

Major General Mahunguane yashimiye uruhare rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kurwanya iterarwoba, agaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Impande zombi zashimangiye ubushake buhamye bwo guharanira amahoro, umutekano n’ituze rirambye ku baturage ba Mozambique no mu karere muri rusange.

Mu nama yahuje iri tsinda ryo mu Ngabo z’u Rwanda na Guverineri Valige Tauabo, yashimye uruhare rukomeye rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kugarura umutekano mu ntara yose, ndetse n’umusanzu zitanga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye zikora.

Major General Vincent Nyakarundi kandi yasuye Mocímboa da Praia, icyicaro gikuru cy’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado.

Yaganiriye n’Ingabo n’Abapolisi, yabagejejeho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, bubashimira ubutwari n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.

Major General Nyakarundi yabasabye gukomeza kuba maso, ashimangira ko ikinyabupfura ari inkingi ya mwamba mu gutuma bagera ku ntego y’ubutumwa barimo, bugamije gushyigikira Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwanya iterarwoba no gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere urwego rw’umutekano muri iki gihugu.

Kuva muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique, ndetse ubu uruhare rwazo mu guhashya ibyo byihebe rumaze kwigaragaza kuko abaturage benshi basubiye mu byabo ndetse Ingabo za Mozambique zasubijwe ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’ibyihebe.

 

Ubwoba bwari bwose mu baturage ariko bagarutse mu mirimo,abari barataye ingo bazigarukamo, amahoro yongera gutaha Cabo Delgado.

Kuri ubu, umutekano wongeye kugaruka mu bice byinshi by’iyo ntara. Amashuri arongera arafungura, abaturage basubira mu byabo, mu gihe abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba abatarapfuye bahungiye mu mashyamba.

Major General Vincent Nyakarundi yaganiriye n’Ingabo n’Abapolisi bari muri Mozambique

Habaye inam yahuye abo mu Rwanda n’aba Mozambique

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *