Ingabo z’u Rwanda ziravugwa imyato muri Jamaica

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye Ingabo z’u Rwanda kuba zaragiye gutabara abaturage ba Jamaica nyuma y’inkubi y’umuyaga wiswe Hurricane Melissa.

Ni mu bikorwa ingabo z’u Rwanda zimazemo amezi abiri ku bufatanye n’iza Jamaica, aho bubatse inzu 62 zari zarasenywe n’ibiza.

Ni ubufatanye bwajemo kongera ibyumba by’amashuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.

Col Déo Mutabazi yashyikirije Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica ubutumwa buturutse ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bugaragaza ishimwe ku bufatanye bukomeye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Jamaica.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kandi ko rwiteguye gukorana na Jamaica no mu zindi gahunda z’ubufatanye.

Vice Admiral Wemyss-Gorman yagize ati “Ni ibyo kwishimira, ni ibyo guhabwa agaciro, kumva abantu bamaze amezi abiri, bagenda mu baturage, ari bo bamenya ibyo bagomba gukora, nta kintu kibi cyumvikanye, ni urugero rwiza basize hano muri Jamaica”.

Ubu bufatanye mu kubakira abasenyewe n’ibiza, bwagize uruhare runini mu gufasha imiryango n’abaturage bari baribasiwe n’ikiza cy’umuyaga, kongera kwisuganya no kubaka ubuzima bwabo.

Amakuru avuga ko inkubi y’umuyaga ya Hurricane Melissa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyari 8.8 z’Amadolari ya Amerika.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Jamaica ku itariki 14 Mutarama 2026, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iki gihugu, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.

Iyi nkubi y’umuyaga yibasiye agace ka Caraïbes mu mpera z’umwaka ushize, igihugu cya Jamaica kikaba ari cyo cyagizweho ingaruka zikomeye kurusha ibindi bihugu, ari byo byatumye gisaba ubufasha mu bikorwa by’ubutabazi mu nzego zitandukanye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *