Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye zasuye u Rwanda

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), zasuye u Rwanda mu ruzinduko rugamije kugenzura ibikoresho by’Ingabo zirwanira mu kirere, RDF yiyemeje gutanga muri uwo mutwe.

Ku rubuga X kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse kuri X ko izo ntumwa zo mu Ngabo za EASF ziyobowe na Brig Gen Getachew Ali, Umugaba Mukuru, w’Ingabo za EASF, zasuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo giherereye Kimihurura.

Iti “Izo ntumwa zakiriwe na Brig Gen Godfrey Gasana, Umugaba wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, wamwakiriye mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.”

MINADEF yasobanuye ko uru ruzinduko rwari rugamije kugenzura ibikoresho by’Ingabo zirwanira mu kirere, RDF yiyemeje gutanga, mu rwego rw’imbaraga EASF ikomeje gushyira mu gutegura igitabo ngenderwaho cy’ibikorwa bihuriweho bijyanye n’Ingabo zirwanira mu kirere bigamije ubutabazi.

Nyuma y’inama, intumwa za EASF zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

EASF yatangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy’ingabo, polisi n’abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n’uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.

Ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikare n’abapolisi n’abasivile.

Ibihugu binyamuryango bya EASF birimo u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Abasivili, Abasirikare n’Abapolisi baba muri izo ngabo, ibyiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye, hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere n’ibihugu binyamuryango.

intumwa za EASF zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Uru ruzinduko rwari rugamije kugenzura ibikoresho by’Ingabo zirwanira mu kirere, RDF yiyemeje gutanga

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *