Nibura abantu 14 bamaze gupfa bishwe n’indwara ya korera mu Burasirazuba bwa Congo, abandi 500 baracyarembye, mu Ntara ya Katanga, nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza.
Komanda wa batayo ya 22 mu kigo cya Gisirikare cya Mura , muri Katanga,Gen Eddy Kapend, yemeje ibi ku wa kabiri, mu nama yahuje abagize Inama yabahuje n’Abagize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’Abana , UNICEF, I Rubumbashi.
Yagize ati “Mu masaha 72 gusa, umubare w’abarwayi bamaze kwakirwa, umaze kurenga 144. Tumaze kubarura 14 bapfuye kandi abakize benshi basubijwe amapeti yabo.”
Gen Eddy Kapend yavuze ko iyi ndwara iri guterwa n’umwanda uri mu kigo cya gisirikare.
Muri Nyakanga 2023,indwara ya Korera yibasiye agace ka Kalemie, gaturiye intara ya Tanganyika , aho nibura abantu 10 bapfuye.
UMUSEKE.RW
Amaraso arasama! Ibyo bari gukorera abaturage babo ngo nuko bari mu bwoko bw’abatutsi cg se bavuga ikinyanrwanda
bizagenda bibagaruka gahoro gahoro.
Bazabaze uko muri 1994 abasize bamennye amaraso mu Rwanda uko korera yabarimbaguye.