UPDATES: Indege y’igisirikare cya Colombia yahanutse irimo abantu 125

Indege yari itwaye abasirikare 110 ba Colombia irimo gushya

UPDATES: saa 21h55 Ubuyobozi muri Colombia bwemeje ko abasirikare 8 bapfuye mu bari mu ndege yakoze impanuka, abandi 73 bakomeretse.

Guverineri w’Intara yabereyemo impanuka, Jhon Gabriel Molina Acosta, yavuze ko kugeza ubu abantu 8 byamenyekanye ko bapfuye ariko hataramenyekana abo ari bo hagikorwa igenzura ahabereye impanuka.

Ubuyobozi buvuga ko hari inkomere 15 zirembye cyane, muri bo abager aku 9 bakuwe ahabereye impanuka, 6 bajyanwa kuvurirwa ahitwa Florencia, abandi batatu bajyanwa ku murwa mukuru Bogotá.

Abarwayi batandatu barembye bari bakiri mu gace kabereyemo impanuka kubera kubura uburyo bwihus ebwo kubatwara.

saa 20h03 Gen Carlos Fernando Silva Rueda, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Colombia yemeje impanuka y’iriya ndege C-130 Hercules, avuga ko yarimo abantu 125 bose hamwe harimo abagenzi 114 n’abakozi b’indege 11.

Yagize ati “Kugeza ubu abantu 48 ni bo bamenyekanye bakomeretse.”

INKURU YABANJE: Minisiteri y’Ingabo muri Colombia yatangaje ko indege y’ingabo z’icyo gihugu yakoze impanuka irimo abantu bagera ku 110, kugeza ubu ntihamenyekanye niba hari abahasize ubuzima.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare batabaye kuri moto batwaye inkomere, ni mbere y’andi mashusho yagaragaye indege irimo kugurumana.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Hercules C-130 yari mu majyepfo ya Colombia irimo abasirikare 11o nk’uko byatangajwe na BluRadio yo muri Colombia.

Minisitiri w’Ingabo, Pedro Sanchez yatangaje ko iriya ndege yari ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege Puerto Leguizamo, kiri mu majyepfo y’igihugu mu ntara ya Amazon hafi y’umupaka wa ​Peru, ikaba yarimo abasirikare.

Kugeza ubu ntabwo hamenyekanye imibare nyayo y’abantu baba baguye muri iyi mpanuka cyangwa abayirokotse.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yanditse kuri X avuga ko yifuza ko haba hatagize upfira muri iriya mpanuka iteye ubwoba.

Yavuze ko gahunda ye kugura indege zigezweho ikomeza gutinzwa n’abanyabiro.

Gustavo Petro yavuze ko imigambi ye itazongera gutinda kubera ko ngo ubuzima bw’abantu bakiri bato bushyirwa mu kaga, akemeza ko abo bantu batinza ibintu baba abasivile cyangwa abasirikare bazirukanwa.

Ibiro Ntaramakuru, Reuters bivuga ko indege za Hercules C-130 zatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1950, igihugu cya Colombia kigura izambere mu mwakawa 1960.

Colombia yaje kubona izindi ndege zisimbura izo mu bwoko bwa C-130 izihawe na America muri gahunda yayo yo gutanga indege zakoreshejwe, cyangwa izidakenewe mu gisirikare cyayo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *