Imvura nyinshi iteganyijwe muri Werurwe

Imvura izaba nyinshi

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice yabaga iri hagati ya milimetero 20 na 90.

Ni ibukubiye mu nyandiko y’iteganyagihe iki kigo cyashyize hanze.

Meteo Rwanda yavuze ko iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’itandatu  bitewe n’imiterere ya buri hantu, imvura iteganyijwe kwibanda cyane cyane hagati y’itariki ya mbere na tariki umunani, ikazaba iturutse ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Iteganyagihe rivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120, iteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu, henshi mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Ngororero, Musanze n’igice cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90 iteganyijwe mu Turere twa Huye, Muhanga, Gakenke na Rulindo, henshi mu Turere twa Gicumbi, Ruhango, Nyanza, Kamonyi na Gisagara, uburasirazuba bw’Uturere twa Musanze, Ngororero, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru, ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali n’ ahasigaye mu Karere ka Burera.

Meteo Rwanda iti “Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 iteganyijwe mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Rwamagana, ibice bisigaye by’ Umujyi wa Kigali, henshi mu Karere ka Kirehe, uburasirazuba bw’ Uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Gicumbi, amajyepfo y’uburasirazuba y’Akarere ka Kamonyi n’ uburengerazuba bw’Uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare. Ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50.”

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18. Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Abaturarwanda bagiriwe inama yo gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira ibiza.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *