Muhanga: Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko gushora imari mu mpapuro mpeshamwenda bitanga Inyungu ku kigero cyo hejuru.
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko abashoye imari mu mpapuro mpeshamwenda bitanga inyungu ziruta kure iz’abantu bagira bagura inzu cyangwa ibibanza.
Ibi babivuze mu nama yahuje abayobozi muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) n’abikorera bo mu Nzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo.
Impuguke mu by’ubukungu, Gahamanyi Nelson akaba afite uburambe mu birebana n’imicungire y’amabanki, yabwiye UMUSEKE ko iyo uguze impapuro mpeshamwenda mu gihe cy’umwaka washoye miliyoni 100 y’u Rwanda, Banki ikungukira asaga miliyoni 11 y’u Rwanda.
Ati: ”Abashora amafaranga yabo mu kugura impapuro mbeshamwenda bunguka kuruta abashora imari yabo bagura inzu n’ibibanza.”
Yongeyeho ati: ”Utanze ayo mafaranga angana na miliyoni 100 y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 7 bakungukira miliyoni 79.1 y’u Rwanda.”
Gahamanyi avuga ko ayo mafaranga y’ingungu Banki yungukira uwaguze impapuro mpeshamwenda, nta wayunguka mu bukode bw’inzu cyangwa yagurishije ikibanza.
Iyi mpuguke ikomeza ivuga ko usibye inyungu uwashoye amafaranga ye mu mpapuro mpeshamwenda Leta itanga, amafaranga yawe aba afite umutekano usesuye.
Perezida wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo, Uwitije Bernard avuga ko inyungu ziri mu kugura impapuro mpeshamwenda bakungukira 12% ku mwaka.
Ati: ”Ubu ni uburyo bwiza bw’ishoramari twamenye dutinze, ariko tugiye gushoramo amafaranga.”
Uwitije avuga ko agiye gushishikariza abikorera kujya muri iyi gahunda, ariko batibagiwe n’izindi gahunda Leta yashyizeho abikorera bashoramo mafaranga bakunguka.
Umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi no gukusanya amafaranga muri BRD, Kamanzi Fernand avuga ko batangiye gahunda yo gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda kuva muri 2023, bagamije guha amahirwe Abanyarwanda kugira ngo bizigamire.
Ati: ”Dutangiza iyi gahunda muri 2023, twari dufite impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 150 y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5, muri yo 45% twayahaye abakora imirimo y’ubwikorezi (Transport) mu Mujyi wa Kigali, bagura imodoka nini zo mu bwoko bwa Bisi.”
Kamanzi avuga ko hari andi bahaye imishinga y’abagore no muri gahunda yiswe “Giriwawe” bashoye mu kubaka amacumbi.
Kamanzi avuga ko batangiza iyi gahunda muri 2023 abagera ku 100 bahise bayitabira bakaba barungutse, ndetse na Banki igira inyungu isigarana.
Kugeza ubu impapuro mpeshamwenda ziri ku isoko zifite agaciro ka miliyari 23 y’uRwanda, mu gihe uguze izo mpapuro mpeshamwenda, bakungukira 12,7% inyungu uwashoyemo amafaranga abona ku mwaka.
Kimwe cya kabiri cy’ayo ngayo ushobora kuyabona mu gihe cy’amezi 6.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo
