Impanuka y’imodoka yahitanye abarenga 60

Abantu 63 bikekwa ko ari bo bapfiriye mu mpanuka y’imodoka enye zagonganye muri Uganda, ku muhanda Kampala – Gulu.

Mu masaha y’igicuku mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira, 2025, imodoka enye zagonganye. Amakuru ya mbere avuga ko umushoferi wari utwaye bisi yo mu bwoko bwa Isuzu, ifite ibirango UBF 614, yavaga i Kampala agana i Gulu yagerageje guca ku ikamyo yo mu bwoko bwa Tata, nibwo indi bisi yavaga mu cyerekezo gitandukanye n’icy’iya mbere yahiye igongana n’iyo.

Abashoferi bagerageje kwirinda kugongana ariko igihe cyari cyarenze, bituma izindi modoka na zo zita ibyerekezo zimwe zirenga umuhanda.

Itangazo rya mbere rya Polisi rivuga ko abapolisi bahageze batabaye, abakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Kiryandongo no mu mavuriro ari hafi yaho.

Polisi ivuga ko igikomeje gukora iperereza ku cyateye impanuka, ikanasaba abakoresha imihanda kwitwararika.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *