Impamvu zatuma ureba FIFA Series 2026

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo u Rwanda rwakire irushanwa rya FIFA Series 2026, abazagura amatike yo kureba iyi mikino bashyiriweho ibihembo bazatsindira.

Harabura iminsi ibarika ngo u Rwanda rwakire irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series 2026. Ni irushanwa rizakinwa n’Ibihugu umunani n’u Rwanda ruzaryakira rurimo. Bigabanyije mu matsinda abiri. Itsinda A rizakinira kuri Stade Amahoro mu gihe itsinda B rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium.

Uretse kureba iyi mikino, hari izindi mpamvu zagakwiye gutuma umukunzi wa ruhago wese mu Rwanda, abasha kujya kureba iyi mikino.

Ni imikino mpuzamahanga ihuza amakipe yo ku Migabane itandukanye!

Ubusanzwe FIFA Series, ni irushanwa rihuza amakipe atururutse ku Migabane itandukanye ku buryo Igihugu kisanga gikinnye n’ikindi bitari gupfa kugira aho bihurira mu marushanwa ayo ari yo yose.

Ibi bituma amakipe yo ku Migabane ya Afurika yisanga ahuye n’ayo ku yindi Migabane harimo nka Amerika, Océanie n’Umugabane w’i Burayi ku buryo abareba iyi mikino babona abakinnyi bajyaga barebera kuri za Televiziyo.

Ni imikino izatanga amahirwe yo kwegukana ibihembo birimo imodoka!

Mu rwego rwo kugira ngo abazaza kuri Stade bazagire ikindi bahasanga cyangwa bahakura kitari ukureba umukino gusa, inzego zibishinzwe zanashyizeho ibihembo ku bazaba abanyamahirwe.

Ibi bihembo bizatangwa ku banyamahirwe bazagura amatike yo kuza kureba iyi mikino, birimo imodoka ya Suzuki Dzire ifite agaciro ka Miliyoni 30 Frw.

Harimo kandi Moto za SPIRO, itike yo guhaha mu maguriro ya SPAR [ SPAR Supermarkets] ya 20,000 Frw, itike yo guhaha mu maguriro ya Sawa City [Sawa City Supermarkets] ya 20,000 Frw.

Ibindi bihembo birimo ku banyamahirwe, ni amakarita ya RUBIS yo kunywesha Lisansi ingana na 30,000 Frw kugera kuri 50,000 Frw. Harimo kandi kuzahabwa uburenganzira bwo gusohokera muri Serena na Radisson Hotels ku kiguzi kizaba kiri ku ikarita uyu munyamahirwe azahabwa.

Harimo kandi kuzatsindira Canal Box ndetse n’itike yo kujya kureba Igikombe cy’Isi kizaba muri Kamena uyu mwaka.

Ni ikindi gihe cyo kureba ikipe y’Igihugu [Amavubi]!

Nyuma y’igihe Abanyarwanda batabona ikipe y’Igihugu [Amavubi] ikina, ni igihe cyiza cyo kuyireba ikina n’amakipe arimo aturutse ku Mugabane w’i Burayi.

Kureba abakinnyi bashya b’Amavubi!

Mu bakinnyi 31 bahamagawe mu mwiherero utegura iri rushanwa rya FIFA Series 2026, harimo amasura mashya azagaragara bwa mbere mu mwabaro w’Amavubi.

Aba barimo umunyezamu, Bigirimana Igor, Mickels Joy Slayd, Ndayishimiye Karl Matteo, Mickels Joy Lance na Mickels Leroy Jacques. Harimo abandi bagarutse barimo Kury Johan Marvin n’abandi.

Uretse izi mpamvu zatuma Abanyarwanda bakwiye kuzaza kureba iyi mikino, ni n’ikindi gihe cyo kuza gushyigikira ikipe y’Igihugu [Amavubi].

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko hari impamvu nyinshi zikwiye gutuma umuntu aza kureba imikino ya FIFA Series
Ni igihe cyiza cyo kureba Amavubi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *