Nyuma y’isubikwa ry’umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza Kiyovu Sports na Marine FC kuri Kigali Pelé Stadium, iyi kipe y’Igisirikare kirwanira mu mazi yanze kuza kuwukina nyuma yo kumenyeshwa bitinze.
Ku wa 23 Gashyantare 2026 Saa sita z’amanywa, ni bwo Rwanda Premier League ishinzwe Shampiyona y’u Rwanda mu Bagabo, yasohoye Itangazo rihindura imikino yagombaga kubera kuri Kigali Pelé irimo n’uwagombaga guhuza Kiyovu Sports na Marine FC ku wa 24 Gashyantare 2026 kuri iyi stade.
Impamvu y’impinduka kuri iyi mikino, uru rwego rwavuze ko ari imirimo y’ingenzi yari iri kuhakorerwa.
Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri uwo munsi kandi, Rwanda Premier League yongeye gusohora irindi tangazo rivuga ko umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda ugomba guhuza Kiyovu Sports na Marine FC, ugomba kubera kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi Saa Sita n’igice z’amanywa.
N’ubwo uru rwego rwatangaje ibi ariko, amakuru aturuka muri Marine FC avuga ko yarwandikiye irumenyesha ko ititeguye kuza gukina uyu mukino.
Umwe mu bayobozi b’iyi kipe, yabwiye UMUSEKE ko impamvu yo kwandika bamenyesha ko bataza i Kigali gukina na Kiyovu Sports, ari uko bamenyeshejwe batinze.
Ati “Byatewe n’uko batinze kubitumenyesha.”
Umukino ubanza wabereye kuri Stade Umuganda wahuje aya makipe, warangiye Urucaca ruhatsindiwe igitego 1-0. Urucaca ruri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 32 mu gihe iyi kipe y’igisirikare kirwanira mu mazi, iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 28.


UMUSEKE.RW
