Impaka ku cyaha gikwiye kuregwa Umucungagereza “wibye amafaranga umuyobozi we”

*Yemera ko yibye miliyoni imwe n’ibihumbi makumyabiri na bitanu (Frw1,025,000)
*Yabwiye urukiko ko ayo mafaranga yose ubu yayishyuye, asaba kurekurwa

Uwahoze ari umucangagereze akanaba n’umucungamutungo (cashier) mu igorere rya Nyanza ahazwi nka Mpanga afungiye kunyereza amafaranga ya leta we yemera ko yayibye kandi yayishyuye.

Imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yambaye impuzankano isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, afite ikaramu ku mufuka w’ishati, yambaye amasogisi magufi y’umukara ndetse n’inkweto z’umukara, amazina ye yitwa Byiringiro Emmanuel afite imyaka 25 akaba yubatse.

Uruhande rwe rwajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30 nirwo rwabanje guhabwa ijambo.

Emmanuel Byiringiro mu rukiko yaranzwe no kugira amagambo macye ahubwo umwunganizi we mu mategeko witwa Me Mpayimana Jean Paul ni we wumvikanye cyane asobanura impamvu z’ubujurire.

Me Mpayimana Jean Paul yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko umucamanza wo ku rwego rwa mbere yirengagije akanga guhindura inyito y’icyaha kandi amategeko abimwemerera.

Me Mpayimana Jean Paul yavugaga ko umukiriya we yari akwiye kuregwa icyaha cy’ubujura, aho kuregwa icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta.

Me Mpayimana Jean Paul yavuze ko Byiringiro ubu ufunzwe, yagiye ku wari umucungamutungo w’igororero rya Nyanza Assistant Inspector (AIP) Rubera Dieudonne amwaka urufunguzo ngo ajye gutora casque ararumuha, ageze mu biro yiba amafaranga yari yaravuye mu gucuruza ivu ry’igororero ntibyahita bimenyekana.

Nyuma baje gukora ubugenzuzi basanga hari amafaranga yabuze agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi makumyabiri na bitanu, barebye kuri ‘Camera’ z’igororero basanga amafaranga yatwawe na Byiringiro Emmanuel.

Me Mpayimana ati “Unyereza umutungo wa leta ntatamazwa na camera.”

Icyo gihe uwahoze ari umucangagereza uregwa none ubuyobozi bwe bwamubwiye kuyishyura bumvikana ko agomba kuyishyura bikarangirira aho, na we arabyemera ndetse anatangira kuyishyura kuko yari amaze kwishyura amafaranga agera ku bihumbi maganabiri nyuma aza gufatwa arafungwa ataramara kuyishyura yose.

Me Mpayimana ati “Ubu tuvugana amafaranga twe twemera ko yibye yamaze kuyishyura yose!”

Me Mpayimana imbere y’urukiko yemeje ko icyaha cy’ubujura atari icyaha cyacisha umuntu umutwe noneho hejura y’ibyo yibye akishyura, kandi uwo yunganira ubusanzwe yari umunyeshuri muri Kaminuza bityo urukiko rukwiye guca inkoni izamba agufungurwa by’agateganyo, akajya gukomeza amashuri ye kandi batangiye inzira zo kumvikana n’ubushinjacyaha (Pre-bargaining), kandi nta mpamvu zigihari ku buryo ubushinjacyaha bwakomeza gukora iperereza.

Me Mpayimana Jean Paul ati “Gufunga Byiringiro sibwo buryo bwonyine bwo kumugorora no kumufungura by’agateganyo nabwo ni uburyo bwo kumugorora kandi iminsi amazemo yose arize.”

Ibyo gufungura by’agateganyo uriya wahoze ari umucungagereza ubushinjacyaha bwo ntibubikozwa, buremera ko amafaranga yabuze uregwa yayishyuye ariko kwishyura bidakuraho gukora icyaha.

Ubushinjacyaha buremeza ko dosiye ya Byiringiro Emmanuel uregwa yamaze kuregerwa mu mizi kandi iyo nyito y’icyaha uruhande ruregwa rwitwaza izasobanurwa mu mizi naho ibyo kumvikana n’ubushinjacyaha (Pre-bargaining) byo biri mu nzira ariko bitaraba.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Byiringiro hari aho yahuriraga n’amafaranga, kandi ntawiba ku byo ashinzwe ahubwo arabinyereza ari na byo yakoze.”

Byiringiro yafashe ijambo abwira Urukiko ko yemera ko yibye umuyobozi we Assistant Inspector (AIP) Rubera Dieudonne, kandi ko yamusabye kwishyura amafaranga yibwe bikarangirira aho maze na we atangira kwishyura amafaranga ibihumbi 200 nyuma aza gufungwa ataramara kuyishyura yose, ariko ubu yaje imbere y’urukiko amafaranga yose aregwa agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi makumyabiri na bitanu yamaze kuyishyura yose.

Yagize ati “Urukiko rundekuye by’agateganyo sinatoroka ubutabera kuko n’akazi nakoze ntikanyemerera gutoroka igihugu.”

Me Mpayimana Jean Paul na we yafashe ijambo avuga ko umukiriya we dosiye ye yamaze kuregerwa mu mizi ku buryo ashobora kuzahabwa italiki yo kuburana mu mwaka wa 2028, kandi ashobora kuzaburana icyaha cy’ubujura.

Me Mpayimana Jean Paul ati “Byaba bibabaje ageze imbere y’urukiko ari kuburana icyaha yamaze gukora ibihano byacyo, kandi bigaragara ko atagoye ubutabera kuko ibyo yaregwaga yamaze no kubyishyura.”

Emmanuel Byiringiro yatawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka, bibaye icyaha cy’ubujura ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri, naho icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitarenze imyaka irindwi.

Byiringiro afungiye mu igororero rya Muhanga

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *