Muhanga: Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari igiye gupakira umucanga, imaze icyumweru mu mugezi wa Bakokwe.
Iki kibazo cy’imodoka yaheze mu mugezi cyabereye mu Mudugudu wa Kinyoni, Akagari ka Sholi, Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga.
Iyi modoka ikaba yari igiye gupakira umucanga iheramo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi buvuga ko umushoferi wari utwaye iriya modoka yayishyizemo umugezi utaruzura, akavuga ko uyitwara akimara kuyiparika aribwo amazi ya Bakokwe yahise amanuka ayisanga aho iparitse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Gihana Tharcisse yagize ati: ”Amahirwe ni uko nta muntu amazi yasanzemo, n’imodoka ntabwo irangirika usibye kuba iparitse mu mugezi.”
Gitifu Gihana avuga ko bategereje ko amazi agabanuka bakabona kuyivanamo.
Umuyobozi wa Kampani ishinzwe kwinura umucanga muri uwo Murenge wa Kabacuzi, Irivuzumuremyi Jonas avuga ko yahawe amakuru na Gapita, ko yabonye uyu mushoferi aje gupakira umucanga amwereka aho agomba kunyura yanga kubyumva.
Ati: ”Gapita yambwiye ko yamweretse ahantu agomba kunyura hameze neza, undi arahakana aca ahantu habi imodoka ihita irigita.”
Twagerageje kuvugisha Shoferi wari uyitwaye ntibyadukundira.
Gusa abo bakorana bavuga ko yavuye iruhande rw’iyo kamyo yarwaye kuko ngo yari amaze icyumweru areba ko amazi atayitwara.
Ibi bibaye mu gihe muri Nyabarongo uwitwa Mugwaneza Idrissa wari utwaye imodoka ya kampani y’Abashinwa ikabura feri, ashaka kuyegeka ku mukingo imurusha imbaraga igwa muri Nyabarongo.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mushoferi Idrissa amaze kubona ko imodoka atwaye ibuze feri yatinye kugonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster na Hiace zari imbere ye, yanga guhitana ubuzima bw’abantu benshi bari barimo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange bwabwiye UMUSEKE ko basubitse gahunda yo gukomeza gushakisha igice cy’imbere cy’iyo modoka binakekwa ko kirimo uwo mushoferi kubera isayo ryinshi, hakiyongeraho amazi menshi ya Nyabarongo muri iki gihe cy’imvura.
Ubuyobozi bukavuga ko iki gikorwa kizasubukurwa ari uko amazi yagabanutse, bivuze ko umurambo wa Idrissa utaraboneka.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
