Muhanga – Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange bwabwiye UMUSEKE ko imodoka yari atwawe n’umushoferi witwa Mugwaneza Idrissa yaguye mu mugezi wa Nyabarongo.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude, yabwiye UMUSEKE ko uyu mushoferi yakoreraga ikompanyi y’Abashinwa ikora umuhanda Muhanga-Karongi.
Avuga ko iyi modoka yabuze feri, uwari uyitwaye agerageza kuyegeka ku mukingo ariko iramunanira igwa muri Nyabarongo.
Ati: “Feri yabuze; Mugwaneza ageze hafi y’ikiraro, ubu yarengewe, ntabwo Mugwaneza n’imodoka baraboneka.”
Gitifu Byicaza avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba, bahise batabaza Polisi Ishami rishinzwe umutekano mu mazi, bakaba bamaze kuhagera.
Ati: “Kugeza ubu, abatanze amakuru baravuga ko Mugwaneza ari we warohamye muri Nyabarongo, gusa bavuga ko bataramenya niba hari undi yari atwaye muri iyo modoka yo mu bwoko bwa HOWO.”
Ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Umurenge wa Nyange n’Akarere ka Muhanga, ni ahantu amazi y’uyu mugezi aba ari menshi kubera urugomero rw’amashanyarazi, hakiyongeraho imvura nyinshi imaze igihe igwa.
UMUSEKE urakomeza gukurikirana iby’iyi mpanuka kugeza ubwo Polisi itumenyesha ko yabonye Mugwaneza Idrissa n’imodoka yari atwaye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.
