Ikipe zihagarariye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda [DGIE], zirimo iy’umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball, zegukanye ibikombe bya Shampiyona y’Abakozi y’uyu mwaka w’imikino 2025-26.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, ni bwo hasozwaga Shampiyona ihuza ibigo by’abakozi ba Leta n’ab’igo by’abikorera.
Iyi Shampiyona yari imaze amezi atanu, ikinwa biciye mu byiciro bitandukanye aho ibigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] bishyirwa mu cyiciro cyabyo, ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B] na byo bishyirwa ukwabyo bigakina ndetse n’ibigo by’abikorera [Secteur Privée] bigakina ukwabyo.
DGIE ikina mu cyiciro cya Caégorie A, yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru itsinze RBC ibitego 2-1, yegukana icya Basketball mu bagabo nyuma yo gutsinda NISR amanota 78-76 mu gihe kandi yanegukanye icya Volleyball mu bagabo itsinze nanone NISR amaseti 3-2.
Mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie A, RBC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwanda Révenue Authority amaseti 3-0, irongera yegukana igikombe muri Basketball mu bagore nyuma yo gutsinda CHUB amanota 57-50.
Mu cyiciro cya Catégorie A muri Volleyball y’abagabo, Minisiteri y’Ubuzima ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwandair amaseti 3-0.
Muri ruhago y’ibigo by’abakozi ba Leta bari munsi y’100 [Catégorie B], RDB itozwa na Ishimwe Cédrid na Hatungimana Désire, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RAC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Mu bigo by’abikorera [Secteur Privée], ikipe y’Uruganda rwa SKOL ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Ubumwe Grande Hotel igitego 1-0.
Ubwo iyi Shampiyona yasozwaga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Niyonshuti Johnson, yavuze ko imikino isoza Shampiyona y’uyu mwaka, yabahaye icyizere cy’uko u Rwanda ruzahagararirwa neza mu mikino Nyafurika y’Abakozi.
Ati “Iyi mikino ya nyuma itweretse ko dufite amakipe akomeye azahagararira neza u Rwanda.”
DGIE yihariye ibikombe nyuma y’uko umwaka ushize byari byihariwe na RBC na yo yari yegukanye bitatu birimo icy’umupira w’amaguru, Basketball mu bagore na Volleyball mu bagore.




























UMUSEKE.RW
