Imirimo yo kubaka Kaminuza ya Gisirikare yaratangiye

Ifoto y'Ingabo z'u Rwanda ziri mu karasisi

Imirimo yo kubaka Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare y’u Rwanda, yitezweho kurushaho kongerera imbaraga urwego rw’umutekano no kubaka ubushobozi bw’abayobozi mu bya gisirikare, yaratangiye.

Ni Kaminuza yitezweho kunoza uburyo u Rwanda rwitegura mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindagurika, hibandwa ku mahugurwa, ubushakashatsi n’ubutwererane mpuzamahanga mu burezi bwa gisirikare.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye itangazamakuru ko imirimo yo kubaka iri shuri irimbanyije mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Yavuze ko iyi kaminuza, mu gihe izaba yuzuye, izatanga umusaruro ufatika mu gutegura abayobozi mu bya gisirikare n’umutekano.

Iyi kaminuza iteganyijwe gutanga inyigisho zo ku rwego ruhanitse, impamyabumenyi, impamyabushobozi n’andi mashimwe atandukanye yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Izahuza Koleji n’Amashuri Makuru ya Gisirikare, aya Polisi n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Brig Gen Rwivanga yavuze ko iyi kaminuza igamije gutegura abasirikare n’izindi nzego z’umutekano guhangana no gukemera ibibazo binyuze mu bushakashatsi n’amasomo yisumbuye.

Biteganywa ko NDU-R izaba iyobowe n’Umuyobozi Mukuru (Vice Chancellor), uzaba wungirijwe n’abayobozi babiri kandi iyi kaminuza ikazaba ifite Koleji nyinshi n’Amashuri Makuru arimo asanzwe atoza inzego z’umutekano mu Gihugu.

Uku guhuza Koleji n’Amashuri Makuru ya Gisirikare byitezweho guha imbaraga guhuza ibikorwa byo gutanga ubumenyi mu rwego rw’uburezi bujyanye n’igisirikare n’umutekano muri rusange.

Kaminuza ya NDU-R yitezweho kuzakira abanyeshuri biga amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, icya Kabiri, icya Gatatu n’impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), ahabwa abakora mu nzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego za Leta bireba.

Brig Gen Rwivanga avuga ko ingengabihe y’amasomo izahuzwa n’iy’amahugurwa y’umwuga, aho abazajya bakirwa ari abasoje andi mahugurwa n’imyitozo biteganywa.

Ati: “Gahunda zombi zizuzuzanya aho kubangamirana.”

Brig Gen Rwivanga ahamya ko iyi Kaminuza izibanda cyane ku bushakashatsi, ikazakorana n’abafatanyabikorwa mu gihugu no hanze yacyo mu gukemura ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika.

Ati: “Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare mu Rwanda izateza imbere ubushakashatsi mu rwego rw’ikoranabuhanga mu bya gisirikare, inabyaze umusaruro imikoranire yihariye na kaminuza za gisirikare zigezweho ku Isi.”

Imvaho Nshya yanditse ko iyo Kaminuza initezweho guteza imbere imitekerereze ishingiye ku ndangagaciro no gufata ibyemezo byubakiye ku bumenyi.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho iyi kaminuza.

Ifoto y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu karasisi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *