Mu gihe imikino ya Shampiyo na y’Abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ritegura iyi mikino [ARPST] igeze aho rukomeye, imwe mu makipe yo kwitondera mu cyiciro cy’Abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B], ni iy’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB].
Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Mutarama 2026, ni bwo hazatangira imikino ya ¼ mu cyiciro cy’ibigo by’abakozi bari munsi y’100 muri Shampiyona y’Abakozi [Catégorie B].
Imwe mu zo guhanga amaso muri ruhago muri iki cyiciro, ni RDB FC itozwa na Ishimwe Cédric na Hatungimana Désire. Iyi kipe yasoje imikino yose y’amatsinda ifite amanota 18 ku yandi nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari itandatu.
Biteganyijwe ko izahura n’Urwego Rushinzwe Umutekano ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe [RAC]. Aya makipe azakinira ku kibuga cya EACC Masaka Saa Cyenda n’igice z’amanywa.
Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kandi, mu mwaka ushize yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma ubwo yatsindwaga na Wasac Group Ltd yari yabatsinze igitego 1-0 ikabatwara igikombe icyo gihe.
Amakuru aturuka mu rwambariro rw’iyi kipe, avuga ko uyu mwaka guhera mu buyobozi bw’Ikigo kugeza ku bw’ikipe, abatoza ndetse n’abakinnyi, uyu mwaka nta kindi gisobanuro uretse kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Undi mukino wa ¼ uteganyijwe muri ruhago muri iki cyiciro, ni uzahuza Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) na WASAC Group Ltd Saa Cyenda n’igice z’amanywa ku kibuga cyo ku Ruyenzi.
Indi mikino iteganyijwe mu mupira w’amaguru muri iki cyiciro, izahuza RISA na Mininfra ku kibuga cya Butamwa TVC Saa Cyenda n’igice z’amanywa n’uzahuza BDF na RTDA Saa Cyenda n’igice z’amanywa ku kibuga cyo muri IPRC-Kigali.
Imikino ya ¼ iteganyijwe muri Volleyball:
Minicit vs RAC [Saa 15h30 ku kibuga cya Des Ange i Remera]
NLA vs Minisports [Saa 10h St. Jean Bosco, Kicukiro]. Uyu mukino uteganyijwe ku wa 25 Mutarama 2026.



UMUSEKE.RW