Imbumbe y’ibikubiye mu mushinga witezweho guhanga imirimo ibihumbi 43

Uruyiruko rukomeje guhabwa amahirwe muri gahunda ya VIBE

Hatangajwe ko gahunda ya VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment), ifasha gutsura no kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa no guhanga imirimo, izasiga hahanzwe igera ku 43,000 mu myaka itanu.

Ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye na Mastercard Foundation, TradeMark Africa n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubucuruzi (ITC).

Iyi gahunda yatangiye ku wa 15 Kamena 2025, ikazageza mu Ukwakira 2028, igamije gufasha by’umwihariko abari mu byiciro bikunze kubura amahirwe, nk’urubyiruko, abafite ubumuga, abagore n’abagabo muri rusange.

Igamije kandi gufasha inganda nto n’iziciritse, ndetse n’abari mu bikorwa by’ubuhinzi bugamije amasoko, kugera ku buziranenge bwifuzwa, bityo hakongerwa ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ku ikubitiro, urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na Kaminuza rwahuguwe ku mabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa, runoherezwa gufasha inganda n’abahinzi bohereza ibikorerwa mu Rwanda ku masoko mpuzamahanga.

Aba basore n’inkumi bafatanya n’abajyanama b’inzobere (consultants) mu gufasha inganda n’ibigo by’ubuhinzi kunoza umusaruro woherezwa irwotamasimbi.

Urubyiruko ruri gutegurwa kuba abanyamwuga bafasha inganda mu kugenzura ubuziranenge

Imbamutima z’abamaze gufashwa na VIBE

Dusingizimana Eric, wahuguwe muri VIBE akoherezwa mu ruganda rwa Virunga Biotech ruhinga urusenda, imiteja n’ibindi i Rwamagana, ahamya ko basanze rwarahagaritswe kubera kohereza hanze umusaruro utujuje ibisabwa.

Ati: “Ubu dukorana n’abahinzi bagera kuri 950, umusaruro tukawohereza ku masoko yo mu Butaliyani, Ubudage no mu Bufaransa, aho umwaka ushize twohereje ungana na toni 145.”

Mugwiza Pacifique nawe avuga ko yafashije Souk Farms, ihinga avoka mu Karere ka Nyanza, kubona ibyemezo bizwi nka Global GAP na SMETA, byatumye iki kigo cyohereza umusaruro ku mugabane w’Uburayi, Azia n’ahandi.

Ati: “Ndashishikariza urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo, kuko amahirwe ahari, ndetse inkunga zikaba ziboneka binyuze muri Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Jean Marie Vianney Ndabarinze, rwiyemezamirimo wubatse ibagiro mu Karere ka Burera ribaga inkoko zisaga 700 ku munsi, ashimira iyi gahunda yamuhaye umuveterineri n’umukozi ubafasha kunoza ubuziranenge.

Ati: “Byaradufashije cyane kandi bifite umumaro, kuko inyama z’inkoko ziribwa na benshi kandi tubarizwa mu gace k’ubukerarugendo.”

Aimée Elise Umuhoza, ugenzura ubuziranenge bw’inyama mu ibagiro ryo kwa Nyirangarama, avuga ko nyuma yo koherezwayo maze agatanga umusaruro, yahise anahabwayo akazi gahoraho.

Ati: “Ubu mfasha gupima inyama mu ibagiro, dukurikirana byose byakwangiza ubuziranenge bw’inyama, kandi nkomeje kongera ubumenyi.”

Dusingizimana ashimangira ko gahunda ya VIBE yahinduye byinshi muri Kompanyi akorera

VIBE ifite icyerekezo!

Nyuma y’umwaka urenga iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) kivuga ko hari inganda zimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge, binafasha kugera ku masoko mpuzamahanga.

Ibikorwa by’abongerera agaciro umusaruro ukomoka ku mata n’amabagiro nabyo byafashijwe kuzamura urwego rw’ubuziranenge, kandi serivisi irihuta.

Ni mu gihe hamaze guhangwa imirimo myinshi, kandi abashoye imari mu buhinzi bw’imbuto n’imboga bafashwa kubitunganya no guhabwa ibirango, bifasha kugeza umusaruro ku masoko yo hanze n’imbere mu gihugu.

Inganda zitunganya ibiribwa n’abahinzi bohereza umusaruro ku masoko mpuzamahanga 169, bamaze kubakirwa ubushobozi, naho inganda 44 zabonye ibirango by’ubuziranenge.

Urubyiruko rw’abaveterineri bigenga 40 bamaze guhugurwa, boherezwa mu mabagiro hirya no hino mu gihugu aho bakomeje gufasha kunoza ubuziranenge.

Urubyiruko 100 rwahuguwe na RSB, TMA na Mastercard Foundation kugira ngo rube impuguke zemewe ku rwego mpuzamahanga mu gutanga amahugurwa no kugenzura ubuziranenge.

Ibigo n’inganda biri gufashwa bimaze guha akazi urubyiruko n’abagore bagera ku 1000 hahangwa imirimo myinshi.

William Niyitanga, umukozi w’Ikigo cya TradeMark Africa, avuga ko iyi gahunda itagamije gutsura ubuziranenge bw’ibyoherezwa ku isoko mpuzamahanga gusa.

Ati: “Iyi gahunda inagamije gufasha ko ku isoko ry’imbere mu gihugu haboneka imirima n’umusaruro byujuje ibisabwa mu buziranenge, bityo hakagabanywa ibiribwa bitumizwa mu mahanga nk’ibikenerwa mu mahoteri.”

Philibert Zimulinda, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo n’ingero muri RSB, avuga ko VIBE yorohereje abohereza ibicuruzwa mu mahanga kubona serivisi z’ibipimo mbere zasabirwaga mu mahanga, zihenze kandi zigatinda.

Agira ati: “Ikiruta byose, ibipimo byahawe icyemezo kugira ngo ibisubizo by’ibipimo byemerwe ku rwego mpuzamahanga, bityo byorohe kubonwa no kwakirwa ku masoko yo hanze n’ay’imbere mu gihugu.”

RSB, RICA na TradeMark Africa batangaza ko gahunda ya VIBE izahanga imirimo 43,000 mu myaka itanu, kandi ikubakira ubushobozi urubyiruko 200 rukaba abanyamwuga bafasha inganda mu buziranenge.

Niyitanga ashimangira ko gahunda ya VIBE izazamura ubukungu bw’u Rwanda ku kigero gishimishije
Philibert Zimulinda, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo n’ingero muri RSB
Abahinga urusenda rwoherezwa mu mahanga bavuga ko ruhigishwa uruhindu ku isoko kubera ubwiza bwarwo
Abagoronome bahuguwe muri VIBE bafasha abahinzi gutegura umusaruro ukenewe ku isoko mpuzamahanga
Abahinga imiteja nabo bemeza ko umusaruro wiyongereye mu bwinshi no mu bwiza

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *