Ikibazo AS Kigali WFC ifite ni ubuyobozi – Kayitesi

Uwahoze ari umutoza wa AS Kigali WFC ifite izina rinini muri ruhago y’abagore mu Rwanda, Kayitesi Egidie yatunze urutoki ubuyobozi bwa yo ku bibazo iyi kipe irimo.

Muri uyu mwaka w’imikino 2025-26, ikipe ya AS Kigali WFC yagize ibibazo bishingiye ku kubura umusaruro mu kibuga kugeza ubwo iri mu makipe abiri ya nyuma ashobora kujya mu cyiciro cya Kabiri.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yahoze iyoboye umupira w’amaguru w’abagore ariko ubu igeze aho umwanzi yifuza.

Mu kiganiro na B-Plus TV, Kayitesi Egidie wayitoje, yavuze ko mu mbona ze abona ibibazo byose ikipe yagize byaratewe n’imiyoborere mibi.

Ati “Njye mbona aho igeze [ikipe], ikibazo ari ubuyobozi. Nonese Umujyi niba utanga amafaranga nk’umuterankunga, abakinnyi beza bakanga bakigendera, urumva twabibaza nde? Umutoza? Njye mbona ari ubuyobozi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko bibabaje kubona ikipe nka AS Kigali WFC ikomeza kugana ahabi kugeza ubwo ishobora no kujya mu cyiciro cya kabiri kandi abantu bareberera.

Iyi kipe ibitse ibikombe byinshi bya Shampiyona muri ruhago y’Abagore, ubu iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12. Ifite amanota 12 mu mikino 19 imaze gukinwa.

Kayitesi Egidie yatoje AS Kigali WFC
AS Kigali WFC ishobora kujya mu cyiciro cya kabiri

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *