Icyifuzo cy’Impunzi z’Abanye-Congo kuri Tshisekedi bashinja ubuhemu

Muri Mutarama 2019, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye umutegetsi mushya wari witezweho ibitangaza byo guhindura iki gihugu, kikava mu ntambara yakunze kukiranga.

Uwo ni Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wari uje gusimbura Joseph Kabila, utarakoze impinduka zifatika kuri iki gihugu.

Ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, intambara zongeye kubura, ndetse kugeza n’ubu ibintu byaradogereye mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuri ubu, ingabo za FARDC zihanganye n’iz’umutwe wa AFC/M23, leta ya Congo ishinja ko ufashwa n’u Rwanda.

Iyi ntambara yatumye imiryango myinshi yo muri RDC, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda, bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda, Uganda, Uburundi, na Kenya.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu kurasa AFC/M23, ariko n’abaturage na bo badasigaye.

Ni ibintu bihutaza uburenganzira bwa muntu, cyane ko yaba AFC/M23 na leta ya Congo byasinyanye amasezerano i Doha muri Qatar ngo bihagarike intambara.

 Abanye-Congo baratakamba

Mukakabera Jacqueline ni Umukongomani wahungiye mu Rwanda, akaba ari mu nkambi y’impunzi ya Kigeme, mu Karere ka Nyamagabe.

Iyi nkambi irimo impunzi zisaga 14.500, zahunze bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avuga ko agiye kumara imyaka 14 mu Rwanda, kandi ko uguhunga kwe kwatewe no kuba FDLR, umutwe urimo bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubabuza amahoro.

Mu buhamya bwe bwuzuye umubabaro n’agahinda, ashinja Perezida Felix Tshisekedi kuba ataratanze amahoro yari yitezweho.

Ati: “Duhunga, abagizi ba nabi bari baraturutse mu Rwanda. FDLR ni zo zatumye duhunga. Mbere twari dufite umutekano. Abanye-Congo dufite umutekano, abandi bavuga izindi ndimi twari bamwe, nta kibazo cyari gihari. FDLR aho ihungiye muri kiriya gihugu, baratwicaga amanywa na nijoro.”

Ubutumwa kuri Tshisekedi

Mukakabera avuga ko kugira ngo ibintu byongere gusubira mu buryo, ari uko Perezida Tshisekedi yakwicara ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa AFC/M23, akemera imishyikirano.

Ati: “Kugira ngo ubwicanyi bukorwa na FDLR burandurwe, ni uko Tshisekedi yashyira hasi intwaro, agahana imishyikirano na bariya bana ba M23, bagashyira hamwe. Bamaze gushyikirana, umutekano ntabwo wabura.”

Burya ngo nta wangwa na bose

Mukakabera ashima uburyo we na bagenzi be, ubwo bahungiraga mu Rwanda, bakiriwe neza, ndetse ubu basigaye bakora ibikorwa bibateza imbere kimwe n’abenegihugu.

Ati: “Tuje tugeze muri uru Rwanda, Leta iratwakira, iduha ubuhunzi, iduha aho kuba, guhinga, umutekano, turarya tukaryama nta kibazo dufite. Yaturebye mu bana bayo, iduha umunani.”

Undi nawe wahungiye mu Rwanda, ashima uko yakiriwe, kuko nyuma yo kuza arusanga narwo rwamutegeye amaboko, none ubu akaba akataje mu bikorwa by’iterambere.

Ati: “Ubu turahinga ibishyimbo, turahinga ibigori, imboga ndetse n’ibihumyo, ubu umusaruro wariyongereye.”

Avuga ko ku kwezi bahabwa inkunga ya 5.000 FRW, bityo atari kubabeshaho. Bahisemo gukura amaboko mu mufuka bagakora, babikesha igihugu kiza.

Yagize ati: “Aho tuboneye ahantu ho guhinga, twavuye mu bwigunge, tubona igikoma, tubona amafaranga, dushyikirana n’abanyagihugu, turasabana, tukagura n’amatungo.”

Akomeza agira ati: “Icyifuzo dufite ni uko twasubira mu gihugu cyatubyaye, tukagira uburenganzira ku gihugu cyacu. Birasaba ko Umukongomani wese ashyiramo imbaraga kugira ngo Jenoside yabaye mu Rwanda itazasubira ahandi.”

Abaturage ba Congo basaba Perezida Tshisekedi kwemera kwicara ku meza y’ibiganiro na AFC/M23

Perezida Kagame ku kunywana kwa Tshisekedi na FDLR

Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku wa 6 Werurwe 2026, yongeye gukomoza kuri Tshisekedi, wacumbikiye FDLR ikomeje guhungabanya umutekano w’Akarere.

Ati: “Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa bw’urugomo, ari na yo ngengabitekerezo ya Jenoside. Birababaje kubona ko bigaragara ko hari abayishyigikira no mu karere n’ahandi.”

Perezida Kagame yerekanye ko kuva uyu mutwe wagera muri RDC, mu bihe bitandukanye wagabye ibitero ku Rwanda byahitanye ubuzima bw’abatari bake mu gihugu.

Ati: “Guverinoma ya RDC yahaye iri tsinda uburinzi mu bya politiki n’inkunga y’amafaranga, ndetse inaryinjiza no mu nzego zayo za gisirikare, aho ubu rikorera nta nkomyi kandi ntawe uribaza ibyo rikora.”

Mu bihe bitandukanye, abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bakomeje gutaka ko bakorerwa ubwicanyi, bigizwemo uruhare na Leta ya Congo n’indi mitwe irimo na FDLR.

Impunzi z’Abanye-Congo baba mu Rwanda basaba ko igihugu cyabo cyagira amahoro, bagasubirayo .

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *