Icyayi n’amata byinjiriza ab’i Nyabihu miliyoni 800 ku kwezi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko icyayi gihingwa mu mirenge itandukanye igize ako Karere ndetse n’amata akusanyirizwa muri ako Karere avuye aho ndetse no mu tundi turere, yinjiza amafaranga miliyoni 800 buri kwezi

Ni imibare yagaragajwe na Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, wabwiye abanyamakuru ko muri ako karere bafite uruganda rwa Mukamira Dairy rwakira amata ageze kuri litiro ibihumbi 35 ku munsi.

Ati “Ku kwezi uruganda rwakira litiro zigeze kuri miliyoni imwe, n’ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana abiri mirongo itanu. Mu mafaranga, ajya mu baturage ageze kuri miliyoni magana ane na cumi n’eshatu, ibihumbi magana atatu na kimwe na magana abiri mirongo icyenda (413, 301, 290).”

Visi Meya Habanabakize yavuze ko muri ako Karere bafite uruganda rw’icyayi ruha akazi abaturage, ku buryo ku kwezi hari amafaranga agera kuri miliyoni 400 ajya mu baturage.

Rwanamiza Samuel utuye mu Kagari ka Arusha, Umudugudu wa Bukinanyana avuga ko aborozi basigaye bameze neza nyuma y’uko akabido k’amata gapima litiro eshanu gasigaye kagura amafaranga ibihumbi bibiri kavuye kuri 500 rwf.

Ati “Njyewe noroye inka imwe ariko mbaze ku gaciro k’amata, njyewe ku kwezi mbona amafaranga ibihumbi 30. Ubu ndiho neza simburara, ngira amafaranga, nkishyura ‘mituelle’, abana bariga neza nishyura minerivali.”

Nizeyimana Jean Pierre Celestine utuye mu Mudugudu wa Rwumuyaga, mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Karago, akaba akora mu ruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu avuga ko amaze imyaka irenga 10 akora mu bijyanye n’icyayi kuva mu ku gihinga.

Ati “Amafaranga nakuyemo yatumye ngura usambu ya miliyoni imwe n’igice.”

Setuza Mateme Christopher uyobora Uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu avuga ko ubu kuva ku bahinzi bahinga n’abasoroma icyayi kugera ku bakora mu ruganda bose bagerwaho n’amafaranga abivamo.

Ati “ Uruganda ku munsi twakira toni hagati ya 30 na 35z’icyayi, umusaruro uva mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Nyabihu. Buri kwezi uruganda rusohora miliyoni zitari munsi ya 400 zijya mu bahinzi no mu bakozi. Uruganda ku munsi rukoresha abakozi bari hagati ya 3000 na 3500.”

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 7), bwagaragaje ko ubukene mu Karere ka Nyabihu buri ku kigero cya 20.2% buvuye ku kigero cya 35.6% muri EICV6.

Umuyobozi w’aka Karere, Mukandayisenga Antoinette, asobanura ko mu myaka irindwi kugabanya ubukene ku kigero cya 15% byasabye imbaraga zaburi umwe.

Ati “Nabihuza n’uko kubanya ubushomeri twavuye kuri 19.1% muri 2022 tukaba turi 10.35% ubu ngubu.”

Imibare igaragagaza ko ingo 73.1% mu Karere ka Nyabihu zikora umurimo w’ubuhinzi, naho izigera kuri 51.9% zigakora ubuhinzi.

Umuyobozi w’aka Karere yerekanye ko ubu basarura toni 28 z’ibirayi kuri hegitari imwe, bitewe n’amaterasi yakozwe agatuma ubutaka bufatwa ndetse bukanahuzwa.

Ati “Ku musaruro w’ibigori naho kuri hegitari tubonaho toni 4.7, ku musaruro w’ingano toni 3 kuri hegitari, ku musaruro w’ibishyimbo ubu tubona byibuze toni 2.5 kuri hegitari.”

Muri aka Karere kandi hari inka 44, 435, ihene 15, 669, intama 40,305, ingurube 10, 373 n’inkoko 23, 646.

Imisozi yaciwemo amaterasi y’indinganire ibyazamuye umusaruro w’ibirayi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *