Umubyeyi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza yagaragaje uruhare rwe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu muvugo, ashishikariza abandi bafite ubumuga butandukanye kwitinyuka no kwifatanya n’ abandi mu bihe byose kuko bashoboye.

Muhorakeye Marie Pucherie yavutse mu mwaka wa 1970, avukira mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza.
Ubumuga bwe bwatangiye afite imyaka 6, aho yigaga mu mashuri abanza yabwiwe ko byaje gutyo gusa atigeze abuterwa n’ubundi burwayi.
Yamenye ko afite impano yo kuvuga imivugo ubwo yabibwirwaga n’abo yandikiraga dore ko atavugaga neza ndetse ntanumve.
Yagize ati:
“Maze kugira imyaka 29 nibwo natangiye kujya nandika iy’ubukwe hari nk’ubukwe bwabaye mu muryango, ndetse no mu kazi ntangira kujya nyisoma nk’iyo habaye Umunsi w’umurimo. Gusa nabanje kujya nyandika nkayishyira muri cadre nkayitanga nk’impano, nyuma abo nayihaga ni bo bansabye kuzajya nyisoma..”
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, uyu mubyeyi yatanze ubutumwa mu muvugo yahimbye.
Mu ijwi risaba gutega amatwi cyane kubera ubumuga afite hari aho agira ati:
“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, dushyigikira ibyiza tugenda tugeraho, ni twebwe Abanyarwanda bireba, nta munyamahanga uzava hanze ngo aje kurwubaka, nidufatanyiriza hamwe, kandi nta n’uzaturuka hanze ngo aje kurusenya.”
Akomeza agira ati kandi,
“Banyarwanda Banyarwandakazi, tube abarinzi b’amahoro n’umutekano bya mugenzi wacu, tube abarinzi b’ibyiza tugenda tugeraho, twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo kuzajye tubona aho duhera dusobanura ibyabaye, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.”
Kuri ubu u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo budasanzwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho hifashishwa ikoranabuhanga, uyu mubyeyi yifashe amashusho maze ayatambutsa ku mbuga nkoranyambaga no mu nshuti n’abavandimwe.
Ubutumwa bwo kwibuka atanga, agira ati:
“Ubutumwa natanga ni uko twese abanyarwanda, twahora twibuka ibyaye muri Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, kugira ngo itazongera kubaho, tukibuka twiyubaka, twubaka n’igihugu cyatubyaye, ikindi nasabaga abantu ko bajya bumva ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi. Nabo kandi Bakitinyuka.”
Kuri ubu Muhorakeye Marie Pucherie arubatse, afite abana babiri, batuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro ni umukozi w’Ibitaro by’Intara biherereye i Rwamagana.
Arien Kabarira Urwibutso/ UMUSEKE.RW
none se iyo muduha iyo video tukayireba ????
Inkuru ibabaje.Ariko Muhorakeye niyihangane ahubwo ashake Imana cyane.Ijambo ry’Imana rivuga ko abamugaye bazaba bazima mu isi nshya dutegereje ivugwa henshi muli bible.Soma Yesaya 35:5,6.Ibyo dukora byose tujye dutekereza iyo si izaba paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Bitume dushaka Imana cyane,tureke kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Kubera ko abibera mu by’isi gusa batazaba muli paradizo nkuko ijambo ry’Imana rivuga.
Uyu mudamu ndamukunda cyane nanjye yampbiye umuvugo ku bukwe ankorera surprise
Hi
firstly I greatly appreciate to you!!
My name is Nishimwe Dorcas
am student in s6 software development in the students school and am one deaf in the college
nothing troubles Asl
where I live in Gisenyi, Rubavu
I am half deaf
and I have two sisters deafs
add me all of boths 3
my hobbies is dance,fashion, modeling, traditionalle dance, Comedy,
cover song others
also we have so hobbies
and I love my mom more than all family Coz she was so cares me more times
nothing happened! ?
nkunda kunywa ikintu kimwe gikomeye cyane cyan cyaneee
ni Amata izindi icyo Kurya ni ifiriti ninyama only Ahhhhh
am sure!!
I was surprised many people fans me
but I don’t know the reason, look am normally girl and kind so
so I have a good informed
no more times
be strong our Future
and your talents
who someone has big talents let’s us be self confidence treated like this one day
we hope vision soon.
I think i should put there !!
Inst : Dj dorcas dance
fb: dorcas killerdance horton
email: hopefullyafricadance@gmail.com
yout: Dj dorcastreet df
ahwiii!!!
that’s enough dear!
who support me good ideas and answer!
maybe muriguseka
ibitekerezo byanjye
gusa ndikugerageza tuuh
thanks u for receiving me on way back likes