Ibyamenyekanye ku gitero cya FDLR, Wazalendo na FARDC i Goma

Uyu musore yafatanywe imbunda

Mu ijoro ryacyeye humvikanye urusaku rw’amasasu aho FDLR, Wazalendo na FARDC bagabye ibitero bya gicengezi, banagamije kwiba ibyo kurya mu mujyi wa Goma.

Abatuye mu majyaruguru y’umujyi wa Goma bavuga ko batangiye kumva urusaku rw’amasasu ahagana saa 00:40.

Amakuru avuga ko ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo baturutse muri Nyiragongo bagambiriye kwica, kwiba no kwereka abaturage ko ntaho bagiye.

Amakuru avuga ko abateye bigabanyijemo udukundi tw’abantu bacye aho barasaga mu gace runaka, abandi na bo bakarasa mu kandi gace bakiruka.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bumvikana bavuga ko ayo masasu yumvikanye i Mugunga, Ndosho ndetse no muri Kyeshero.

Steve Wembi, uzwi mu gutangaza amakuru y’imbere muri AFC/M23, yanditse kuri X ko saa saba n’iminota 25 z’ijoro, abatuye CCLK bamumenyesheje ko aribwo ituze ryagarutse.

Ni mu gihe umunyamakuru Rodriguez Katsuva nawe yanditse kuri X ko aba Wazalendo babiri barasiwe mu bubiko bw’ibiribwa, mu gihe umumotari bakoranaga yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa AK47.

Imirambo y’aba Wazalendo yagaragaye mu mafoto irambaraye mu byondo nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Katsuva.

UMUSEKE wamenye ko iri huriro rya Leta ya Kinshasa ryaje kuraswaho cyane na ARC, ingabo za AFC/M23.

Depite Willy Mishiki Buhini aherutse guhishura ko FARDC, FDLR, Wazalendo n’abandi bari kwisuganyiriza muri Pariki ya Virunga kugira ngo bIsubize Umujyi wa Goma.

Uyu wahoze ari umuyobozi wa Wazalendo yabibwiye TV5 Monde ubwo yabazwaga ku bitero bya drone byahitanye umufaransakazi wakoreraga UNICEF i Goma.

Depite Mishiki yagize ati: “Ubu turi muri Nyiragongo, mu bilometero bike uvuye i Goma. Ni yo mpamvu y’icyo gitero.”

Ubuyobozi bwa AFC/M23 ntacyo buratangaza kuri ibi bitero shuma byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta.

Barashe ku nzu z’ubucuruzi bashaka gusahura ibirimo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *