Bwa mbere mu Rwanda hagiye kujya hatangirwa impamyabumenyi mpuzamahanga mu rurimi rw’Ikidage izwi nka ‘European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages(ECL).
Mu Rwanda, hari hasanzwe hakorerwa ibizamini nka Goethe na ÖSD, ariko byagoraga benshi ku buryo bamwe baburaga amahirwe menshi.
Uwakoraga ibi bizamini yasabwaga kugira 60% mu bizamini bine by’Ikidage birimo kumva, kuvuga, gusoma no kwandika; utsinzwe kimwe muri byo ntiyahabwa impamyabushobozi.
Gusa kuri iyi nshuro, ibizamini mpuzamahanga bya ECL bizajya bikorwa mu byiciro bibiri, kandi icyo watsinze kizamura icyiciro watsinzwe.
Ni mu gihe kandi, nyuma y’uko Der Sprachen Hub/Germany Language Academy ihawe uburenganzira, abatuye Afurika y’Iburasirazuba bazajya babikorera i Kigali.
Ibi bizamini muri Afurika byari bisanzwe bitangirwa mu bihugu bike birimo Misiri, Algeria, Maroc na Repubulika ya Congo.
Eric Gatete, umwe mu bakoze ibizamini bya Goethe na ÖSD, avuga ko ECL yihariye kuko iyo hari aho wagize intege nke, ahandi hakuzamura.
Yagize ati: “Gusoma no kwandika biri mu gatebo kamwe; utsinda kwandika neza kuko byoroha cyane, ariko ugatsindwa gusoma kuko birakomera. Aho watsinze cyane rero hazamura aho watsinzwe. Kumva no kuvuga nabyo biri mu gatebo kamwe; kuvuga biroroha cyane, ariko kumva bigakomera, kandi kimwe rero kizamura icyo utatsinze neza.”
Umuyobozi wa Der Sprachen Hub,, Mwizerwa Mulisa, yavuze ko kuva 2022 iki kigo kimaze guhugura Abanyarwanda barenga 1,000 mu rurimi rw’Ikidage, harimo abarenga 200 bamaze kubona visa zo kwiga cyangwa gukorera hanze.
Yagize ati: “Ibizamini mpuzamahanga bisaba amahame akomeye y’ubunyangamugayo. Intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa yagize uruhare rukomeye mu kubaka icyizere mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga.”
Yavuze ko iki kigo gifitanye kandi ubufatanye n’amashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu, aho cyigisha Ikidage binyuze mu matsinda yihariye azwi nka clubs, agamije gutuma urubyiruko rutangira kurumenya hakiri kare.
Ati “Iyo umwana atangiye kwiga ururimi akiri muto, biramworohera kurusobanukirwa no kurukoresha neza. Ni yo mpamvu dukorana n’amashuri yisumbuye mu gihugu.”
Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudafata kwiga indimi nk’igihe cyapfuye, ashimangira ko Ikidage gifite amahirwe menshi, harimo n’ama gahunda zo kwiga ugakorera umushahara mu Budage.
Ati: “Hari aho uhembwa nka 1,250 by’amayero ku kwezi. Ibyo bifasha umuntu kwiyubaka no gufasha umuryango we, bikanatanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.”
Impamyabumenyi ya ECL ni icyemezo mpuzamahanga cyemeza ubumenyi bw’ururimi runaka hashingiwe ku nzego zemewe, kikagira akamaro kanini mu gusaba visa, kwinjira mu mashuri yo hanze no kubona akazi gasaba ururimi rw’amahanga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW