Ibirori byo GUSABA abageni byakomorewe no kwiyakira …Imikino y’amahirwe na yo ni uko

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi yoroheje ingamba zimwe na zimwe zari zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, imihango yo Gusaba mu bukwe yari ibujijwe ubu yakomorewe ndetse abantu bazajya biyakira, imikino y’amahirwe na yo izafungurwa mu byiciro.

Manzi James unzwi nka Humble Jizzo muri 2018 asaba umugore we Amy Blauman

Inama y’Abaminisitiri yavuze ko imihango yo Gusaba no kwiyakira bijyana na byo bizitabirwa n’abantu batarenze 30. Gusa igihe byabereye muri Hotel cyangwa mu busitani hazajya hitabira abatarengeje 30% by’ubushobozi bw’abahiyakirira.

Ni indi intambwe itewe mu gusubira mu buzima busanzwe, Leta yari yakomereye ubukwe bwo gusezerana mu murenge imbere y’Amategeko ndetse no muri Kiliziya.

Ibindi Inama y’Abaminisitiri yakomoreye ni Siporo yo hanze izajya ikorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ahandi hose mu gihugu ingendo ziremerewe kuva saa kumi za mugitondo kugeza saa 22h00 uretse mu Karere ka Karongi aho gera mu rugo ari saa moya.

Imikino y’amahirwe yari imaze igihe ifunze, na yo Inama y’Abaminisitiri yavuze ko izafungurwa mu byiciro.

Ingamba zafashwe zizongera gusuzumwa nyuma y’ukwezi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri:

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Ahh! Bite se ko bisa n’aho minisitiri w’intebe asigaye asinya amatangazo y’inama za guvernema? Yaba ariyo mpamvu se ababishinzwe batitaye kureba niba bimwe mu byanditswe, bidatesha agaciro ikigamijwe mu nyandiko? Gusa, nkeka abanyarwanda bose bishimiye kwumvako umuco wo gusaba usubiranye agaciro. Kuvugako hemewe ubukwe ariko gusaba bivuyeho, byaribyateye benshi kwibaza. Hari abasobanuje niba ari ba bajenerali babiri cyanga niba ari umuririmbyi Kayirebwa dukesha iri dohora. Uwo ariwe wese watumye umuco ugaruko mu cyicaro, twamushimira! Ikindi gikomeje kuvugwa ni ukuntu havugwa amabwiliza buri gihe, ariko hakaba igihe ayo mabwiliza arebwa iyo ari rubanda giseseka gusa. Twabonye kenshi abategetsi bo hejuru – ntavuze amazina ngo ntabizira – bigendera nta gapfukamunwa, ndetse nta na sentimetero hagati yabo. Agahebuzo kabaye ubwo perezida w’umufaransa yari mu ngatiramubiri n’umudamu w’umunyarwandakazi imbere y’abapolisi! Video yasesekaye ku mbuga ariko umenya RIB itarayibona ngo nabo bumve ko mu Rwanda amategeko n’amabwiliza bireba buri wese! Tekereza iyo aba Christopher Kayumba cyanga Aimable Karasira! Hummmm!

  • Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa 6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *