Ibihugu bibiri byageze i Kigali! FIFA Series yahumuye – AMAFOTO

Mu gihe habura igihe gito ngo i Kigali habere irushanwa rya FIFA Series 2026, Ibihugu bibiri byamaze kugera mu Rwanda.

Uko iminsi yicuma, ni ko imyiteguro y’imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, ikomeza gufata indi ntera.

Muri iyi myiteguro harimo kwita ku ma Stade azakinirwaho irushanwa, kureba niba aho amakipe azacumbika hameze neza n’ibindi.

N’ubwo iyi myiteguro irimbanyije ariko, ntibibuza abashyitsi baza kuza. Ibihugu byabimburiye ibindi, ni Estonia na Grenada ziri mu itsinda A n’u Rwanda.

Ibi bihugu byombi byageze i Kigali ku manywa yo kuri uyu wa mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026. Biri kumwe n’u Rwanda na Kenya mu itsinda A.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yagiye kwakira Ibihugu byageze i Kigali bwa mbere
Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard, ari mu bagiye amakipe yageze mu Rwanda bwa mbere
Amakipe yatagiye kugera i Kigali
Estonia yageze i Kigali
Estoni n’abakinnyi izifashisha
Grenada nayo yamaze kugera i Kigali
FIFA Series 2026 yahumuye i Kigali
Abakinnyi ba Grenada bishimiye kugera i Kigali bwa mbere
Ubwo bari bakigera mu Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *