Ibicuruzwa by’u Rwanda byafunguriwe amarembo muri Congo na Zimbabwe

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond ashyira umukono ku masezerano

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge mu Rwanda (RSB) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Repubulika ya Congo (ACONOQ) ndetse n’icya Zimbabwe (SAZ), agamije guteza imbere no korohereza ihanahana ryisanzuye ry’ibicuruzwa na serivisi bijyanye n’ibipimo by’ubuziranenge hagati y’ibihugu.

Ni amasezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026, asinyirwa i Kigali mu Rwanda n’abayobozi b’ibyo bigo bitsura ubuziranenge.

Cosmus Mukoyi, uyobora Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge muri Zimbabwe, Standards Association of Zimbabwe (SAZ), yagaragaje ko amasezerano yasinywe hagati y’ibigo bishinzwe ubuziranenge mu bihugu byombi agamije gutuma abaturage bagerwaho n’ibicuruzwa bibakwiriye.

Ati ” Byose bishingiye ku masezerano y’ubucuruzi yasinywe hagati ya Nyakubahwa Perezida Kagame na Nyakubahwa Perezida Emmerson Mnangagwa. Hano twahamyaga ko ibyo tuzajya ducuruzanya bizaba byujuje ubuziranenge bibereye gukoreshwa n’abaturage bacu.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasobanuye ko amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Congo Brazzaville n’andi na Zimbabwe azatuma ibikorerwa mu Rwabda bibona amasoko.

Ati ” Aya masezerano icyo adufasha icya mbere ni uko azatuma ibikorerwa mu Rwanda bibasha kugera ku masoko y’ibyo bihugu ndetse agafasha ibicuruzwa byo muri ibyo bihugu kuza ku masoko y’u Rwanda cyane cyane ibicuruzwa.”

Akomeza agira ati ” Ibi byunganira amasezerano y’ubuhahirane asanzwe ariho hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika w’Ubucuruzi, AfCFTA.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko aya masezerano atanga amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda, abasaba kuyabyaza umusaruro.

Ati ” Turabasaba gukora byinshi kandi byiza.”

RSB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Zimbabwe na Congo Brazzaville

Mbere y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville na Zimbabwe, inganda 32 n’ibicuruzwa 78 byo Rwanda byabonye ikirango cy’ubuziranenge kiri ku rwego rwa Afurika.

Asobanura icyo iyi ntambwe ivuze, Minisitiri Sebahizi yagize ati “Kuba iki kirango bahawe cyemewe n’ibindi bihugu kandi mbere iyo bajyaga gucuruza barabanzaga bagatanga impagararizi igapimwa ibyasabaga amezi atatu, iyo nzira ntabwo bazongera kuyinyuramo. Igicuruzwa n’ikigera ku isoko bazajya bareba ikirango bahita babona ko cyanyuze mu nzira y’ubuziranenge cyemerwe ku isoko nta zindi nzira bisabwe.”

Natahan Rubangura uyobora uruganda rukora ifu y’ibigori ruri muzahawe ikirango cy’ubuziranenge cyo ku rwego rwa Afurika yagaragaje ko mbere yo kugihabwa kubona isoko byari bibagoye.

Ati ” Kugira ngo abantu bizere ireme ry’ibyo dukora byari ikibazo wajya mu bindi bihugu nabo bakipira ku giti cyabo bigatinda ugatakaza amafaranga menshi. Aya marembo yuguruwe agiye gutuma gucuruza kwacu byihuta.”

Niyonsenga Michel uyobora ikigo Ihirwe Trading co ltd gikorera mu Karere ka Kamonyi nawe yagaragaje ko ikirango cy’ubuziranenge kiri ku rwego rwa Afurika bahawe kigiye kubafungurira amarembo.

Ati: “Twacururizaga hano gusa tukajya kure, tukajya muri Congo; ariko ubu dufunguriwe amarembo. Abaturage bagiye kurushaho kutwizera kuko gukora ufite ikirango cy’ubuziranenge bituma umuturage yizera ibirimo imbere, akumva ko kubikoresha ntacyo bitwaye.”

Minisitiri Sebahizi yasabye abahawe ikirango cy’ubuziranenge guhora bakora ibifite ireme nk’uko babigaragaje ubwo bagisabaga.

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond ashyira umukono ku masezerano
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi
Inganda 32 zo mu Rwanda zahawe ikirango cy’ubuziranenge cyo ku rwego rwa Afurika

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *