Ibengé yagejeje Azam FC mu matsinda ya CAF CC

Umutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokaranira ya Congo, Florent Ibengé, yakoze amateka yo kuba umutoza wa mbere ubashije kugeza Azam FC mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera KMKM SC yo muri Zanzibar.

Umukino wo kwishyura wahuje Azam FC na KMKM SC, wabereye kuri Azam Complex, ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025 Saa Kumi n’Imwe z’amanywa za Tanzania.

Iyi kipe iri mu zidafite abakunzi benshi muri Tanzania ariko ifite ifaranga rihagije, yakiniraga imbere y’abakunzi bake ba yo ndetse n’abayobozi ba yo barimo Omar Bakhresa, Abubakar Bakhresa na Yusuf Bakhresa.

Ibitego bya Nado watsinze bibiri, Sopu nawe watsinze bibiri, Msindo watsinze kimwe na Kitambala watsinze bibiri, ni byo byatumye iyi kipe ikora amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2025/2026. Ni nyuma yo gutsinda ibitego 7-0 muri uyu mukino wo kwishyura.

Umukino ubanza Azam FC yari yatsinze KMKM SC ibitego 2-0. Bivuze ngo igiteranyo cy’imikino yombi, iyi kipe itozwa na Ibengé yageze mu matsinda itsinze ibitego 9-0.

Bahise bahabwa miliyoni 45 z’amashilingi ya Tanzania, atangwa n’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan nk’ishimwe agenera buri kipe ihagarariye iki gihugu muri aya marushanwa Nyafurika.

Ibengé wafashije aba banya-Tanzania kugera muri aya matsinda, yabikoze ahandi hatandukanye harimo AS Vita Club y’iwabo na RS Berkane yahesheje igikombe cya CAF Confederation Cup. Uyu mutoza kandi, yahesheje Al Hilal SC yo muri Sudan igikombe cya shampiyona 2024/2025.

Abakinnyi ba Azam FC bahise baterura umutoza wa bo, Ibengé kubera ibyishimo
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu mutoza
Fei Toto na bagenzi be bakoreye amateka Azam FC
Miliyoni 45 z’amashilingi ya Tanzania atangwa n’Umukuru w’Igihugu, Samia Suluhu Hassan, bahise bazihabwa
Abayobozi b’uruganda rwa Azam bose, bari baje gushyigikira abakinnyi
Amateka yakozwe bahibereye
Indi kipe yongeye kugera mu matsinda ya CAF Champions League, ni Al Hilal SC yo muri Sudan
Abanya-Sudan bari mu byishimo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *