Muhanga: Imodoka zikoresha amashanyarazi ziganjemo za Bisi (Bus) zegerejwe sitasiyo zizajya zongererwaho umuriro zikoresha.
Mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi sitasiyo imodoka zikoresha amashanyarazi zizajya zikoresha, umuyobozi Mukuru wa BASI GO, Kizihira John yvuze ko “chargeur” imwe ifite ubushobozi bwo kongera umuriro mu modoka ntoya 6 icyarimwe kuko ifite kilowatt 600.
Ati: ”Chargeur imwe kandi ifite ubushobozi bwo gushyira umuriro w’amashanyarazi muri bus 20 nijoro.”
Yavuze ko batangije sitasiyo nshya i Muhanga kubera ko hakunze kuba abagenzi benshi, ndetse n’imodoka zo mu bwoko bwa bisi zikoresha amashanyarazi zikaba zimaze kwiyongera, kubera ko zigeze kuri 25 hatabariwemo iz’abantu ku giti cyabo.
Ati: ”Twahisemo kuzishyira mu Mujyi wa Muhanga kuko ari hagati uvuye mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse abaturutse mu Ntara y’Iburengerazuba bafite ubu bwoko bw’imodoka bakazajya bahagarara i Muhanga, kuri izo sitasiyo bongeramo umuriro w’amashanyarazi mu modoka zabo.”
Umucungamutungo w’imwe muri za Kampani zifite imodoka zikoresha amashanyarazi, Mugaragu Jean Léonard yabwiye UMUSEKE ko imodoka zabo zikoresha amashanyarazi zisanzwe zijya mu byerekezo bibiri, mu Burasirazuba no mu Majyepfo zigafatira amashyarazi kuri sitasiyo y’i Gikondo, zerekeza i Kayonza no mu Karere ka Huye.
Ati: ”Mu bindi twishimira ni ukuba abatwara imodoka z’amashanyarazi banakoresha amafaranga makeya yo gucaginga (kongeramo umuriro) ugereranyije n’abakoresha imodoka zinywa esansi cyangwa mazout.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko bishimira iki gikorwa remezo kije mu Mujyi wa Muhanga, no mu Murenge wa Nyamabuye by’umwihariko.
Nshimiyimana avuga ko kuba Akarere ka Muhanga ari umujyi wunganira Kigali, ibikorwa remezo nk’ibi bikaba birimo kwiyongera bizajya bituma abatuye mu yindi mijyi itarimo izi sitasiyo, bazajya basiga amafaranga hano abazikoramo bakagira icyo basigarana ndetse n’igihugu kikunguka.
Ati: ”Ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi ni ikintu kitari cyakura, kuba gitangirijwe mu Mujyi wa Muhanga ari ikintu cyo kwishimira ibi, kandi bizatuma abifuza kugira izi modoka biyongera.”
Abahagarariye BASI GO bavuga ko bateganya gutangiza za sitasiyo nk’izi mu mijyi nka Huye na Rubavu bitarenze amezi 4.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/MUHANGA
