Bamwe mu baturage b’i Gicumbi by’umwihariko abikorera, barifuza ko umujyi wabo wagirwa uwunganira uwa Kigali.
Umujyi wa Gicumbi ni umwe mu yaguka mu buryo bwihuse kubera inyubako z’ubucuruzi, imihanda irimo imishya n’ihasanzwe igenda ivugururwa.
Umurenge wa Byumba ari na wo uherereyemo uyu mujyi ni umwe muri 21 igize Aka Karere gatuwe n’abasaga ibihumbi 448, ku buso bwa kilometero kare 829.
Aka karere kegereye umujyi wa Kigali cyane ko Kuva i Kigali ugera mu mujyi wa Byumba, ari intera ya kilometero zisaga gato 60 (60 km).
Uru rugendo rugusaba gusa igihe kingana n’isaha imwe n’iminota 30 kugira ngo ube ugeze muri uyu Mujyi wa Byumba .
Abaturage batunzwe ahanini n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Abakora ku ifaranga bakarihabwa n’ibikorwa by’ubucuruzi biri muri uyu Mujyi wa Byumba.
Jean Claude Shirimpumu uhagarariye abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) akaba n’umworozi wabigize umwuga, avuga ko umujyi wa Byumba wunganiye uwa Kigali, warushaho kwaguka kandi ukagira urujya n’uruza.
Yongeraho kandi ko “ Umujyi wa Byumba ugenda wiyubaka, ko ibikorwaremezo bihari ku buryo bataterwa ipfunwe no kunganira Kigali.”
Undi nawe wikorera ati “ Gicumbi irasa nk’Akarere kegereye umujyi wa Kigali,uko kuwegera birumvikana ko rwa rujya n’uruza rushobora koroha bitewe n’uko ari hafi. Mu buryo bw’ishoramari, rikorwa n’abantu , iyo abantu ari benshi byorohera ishoramari gukorwa kandi byorohera bamwe na bamwe kuko riri hafi gukorwa .”
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko icyifuzo cy’aba baturage gifite ishingiro kandi ko kiri gusuzumwa.
Ati “ Amahirwe ari muri Gicumbi ariko ni ibintu bikorwa koko atari ukubivuga gusa ahubwo bikagaragara ko no mu bikorwa Gicumbi yiteguye iri no mu mijyi yunganira Kigali. Ikigaragara ni uko Abanya-Gicumbi ikibazo bakigize icyabo, nabo biteguye gutanga umusanzu wabo. Natwe nk’inzego turaza gukora uruhare rwacu, ari ibikorwaremezo, ngira ngo hari ibyo kwishimira bihari, imihanda iri kubakwa, amazi nayo turifuza kuyongera ku buryo n’abashora imari hano bazasanga ibikorwaremezo bihari.”
Akomeza ati “ Ni ibintu bikorwa umunsi ku munsi bikava mu bitekerezo noneho bikajya no mu bikorwa.”
Kugeza ubu ibikorwa by’iterambere muri aka karere bimaze kugezwa henshi , aho kuri amashanyarazi amaze kugera ku baturage ku kigero cya 81%, kandi amazi meza na yo ubu ari ku kigero cya 93.0%
Hubatswe amashuri menshi mu rwego rwo kugabanya ubucucike, buri Murenge ukaba ufite ishuri ry’imyuga.
Mu rwego rw’ubuzima, hari ibigo Nderabuzima 24 n’amavuriro y’ibanze 77.
Akarere ka Gicumbi kavuga ko gafite ahantu hatandukanye hakwiye gukurura ishoramari .
Muri aho hari Umurindi w’Intwari, ku misezero y’Abami yatabarizwagamo ba Kigeri, ba Mutara na ba Mibamwe iri i Rutare , ishoramari ry’ubuhinzi bw’icyayi na Kawa , n’ibindi bitandukanye birimo no kuba gaturiye umupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda.
Mu Rwanda, leta yashyizeho gahunda yo guteza imbere imijyi itandatu (6) yunganira umujyi wa Kigali (Secondary Cities).
Iyi mijyi yatoranyijwe hagamijwe kugabanya umuvundo muri Kigali no gukwirakwiza iterambere mu bice bitandukanye by’igihugu. Iyo mijyi ni Muhanga, Huye , Musanze , Rubavu, Rusizi, na Nuagatare na Kirehe.
Gusa hari indi mijyi ifatwa nk’igaragiye Kigali irimo uwa Bugesera, Rwamagana, Kayonza.





UMUSEKE.RW
