Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 31 ukekwaho kwica nyirarume w’imyaka 45 amuteye icyuma mu gatuza.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 18 Gashyantare, 2026, ahagana saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara.
Mu ibazwa rye, ukekwaho icyaha yavuze ko yateye icyuma nyirarume mu gatuza ahita apfa.
Asobanura ko intandaro yabaye avoka 4 yari yahawe na se azikuye mu zo umubyeyi we (Mama) yagurishaga azijyana iwe mu rugo.
Aho ngo nyina yagarukiye yatangiye gutongana na we amusaba kuzigarura.
Uyu ukekwaho icyaha avuga ko yasubiye iwe mu rugo arazizana (avoka) yitwaje n’icyuma, nyina akomeza kumutuka maze agira umujinya agiye kumutera icyuma, nyirarume aritambika aba ari we agitera mu gatuza ahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
IVOMO: UBUSHINJACYAHA BUKURU
UMUSEKE.RW
