Huye: Abaturage baravugwaho gukomeretsa Gitifu w’Umurenge

Ibiro by'Akarere ka Huye

Abantu kugeza ubu batahise bafatwa bose, barakekwaho gusagarira abayobozi barimo Meya w’Akarere ka Huye, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya, ndetse we yakomeretse.

Ibi byabaye ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bajyaga ahantu bikekwa ko hakorerwa, hakanacururizwa inzoga zitemewe kugira ngo bazimene, ariko bamwe mu bakorera umuturage wenga izo nzoga, barabasagarira bashaka kubakubita, bituma umwe mu bayobozi akomereka.

Ni Mudugudu wa Gakoni, Akagali ka Karama mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye;  havugwa urugomo rwakozwe n’abantu batahise bafatwa.

Umwe mu baturage batuye muri uwo mudugudu yavuze ko byabaye mu buryo butunguranye, aho bamwe mu bakorera uwenga izo nzoga bahise bagaragaza imyitwarire y’urugomo.

Yagize ati: “Abayobozi bari baje kumena inzoga zitemewe, ariko bamwe mu bakorera uzenga batera amabuye umuyobozi w’akarere ari kumwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, nyuma umuyobozi w’akarere amaze kugenda haje umuyobozi w’umurenge ngo aganirize abaturage, abakozi ba wa muntu wenga akanacuruza inzoga zitemewe baramukubita baramukomeretsa.”

Undi muturage yavuze ko nyuma y’ibi byabaye bamwe mu bakekwaho uruhare muri uru rugomo bahise bacika, ariko hari abandi inzego z’umutekano zahise zitwara kugira ngo batange amakuru ku bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ati: “Hari abahise biruka baracika ntibafatwa, ariko hari abandi bafashwe kugira ngo batange amakuru. Twifuza ko abakoze ibi bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera kuko kuba batarafatwa dufite ubwoba.’’

Abaturage bavuga kandi ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa, cyane ko ngo si ubwa mbere bibaye muri uwo mudugudu.

Uyu muturage yagize ati: “Ibi bikorwa by’urugomo ntibikwiye kubaho. Turasaba inzego z’umutekano ko abakoze ibi bashakishwa bagahanwa kuko ngo n’ubundi bikunze gukorwa aho usanga bakorera urugomo abaturage, kandi bigakorwa n’abantu bamwe aribo babo bagize uruhare mu gushaka gukubita abayobozi.”

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo kiri mu iperereza.

Ati “Abaturage tubashishikariza kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, ubwo twareka iperereza rigakora ibyaryo, ariko ibyo twumva mu nkuru n’ibindi iperereza niryo rizababwira ukuri kwabyo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko iyo abaturage bagaragaye mu bikorwa bihungabanya umutekano icyo gihe Polisi ihita ibizamo. Yavuze ko abakora ibinyobwo bitujuje ubuziranenge bihungabanya umutekano w’abaturage, ituze n’ubuzima bwabo, kubirwanya no kubirandura burundu birakomeje.

Yavuze ko abatabyumva uko cyangwa bagakora urugomo, Polisi ibizamo kugira ngo irebe ko amategeko yubahirizwa.

CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko hamaze gufatwa abantu bane n’abandi batandatu bari mu bagaragara ko bashyigikiye biriya bikorwa, abandi batanu ngo barimo gushakishwa.

Ati “Tuributsa abaturage ko gukora ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage ibyo ari ibikorwa binyuranije n’amategeko, umuturage uzajya ubgaragaramo wese ni ubutumire aba ahaye polisi, uwabigaragaramo wese nta na rimwe Polisi izigera umwihanganira.”

Yavuze ko uwagaragaraye mu bikorwa byo gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge akabiha abaturage bikabagiraho ingaruka, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarengeje imyaka 5.

Kandi abaturage ngo bamenye ko n’ugaragaraye mu bikorwa by’urugomo na we ahanwa n’amategeko.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *