HOWO yatwaye ubuzima abantu bane

Abasore bari muri iyi modoka bose hahise bapfa

Nyanza: Impanuka y’Imodoka yabereye mu Karere ka Nyanza, yatwaye ubuzima bw’abasore bane.

Mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe, 2026 ahagana saa munani z’ijoro (02h00 a.m), iriya mpanuka yabereye mu Murenge wa Muyira.

Abaturage bahatuye bavuga ko imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yataye umuhanda igonga DYNA yari irimo abasore, aho yari igeze mu Isanteri ya Gihengeri.

Umwe yagize ati ”Batatu muri abo basore bahise bapfira aho, undi umwe aza kwitaba Imana mu nzira bajya kwa Muganga ku Bitaro by’i Nyanza.”

Mu bapfuye harimo Kwizera Fils w’imyaka 21 y’amavuko, akaba akomoka mu Mudugudu wa Nyamayaga, Akagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro.

Hari kandi Niyomucyo Aimable w’imyaka 23 y’amavuko akaba ari uwo mu Murenge wa Busoro, Ntawuhiganayo Eric  w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, na Kwizera Isaac w’imyaka 23 y’amavuko.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko umushoferi wari utwaye HOWO, ashobora kuba afunze.

Hari amakuru kandi yemeza ko batatu muri abo bashyinguwe uyu munsi. Undi akaba azashyingurwa kuri uyu wa mbere, tariki ya  30 Werurwe, 2026.

HOWO yabasanze muri uyu muhanda.
Batatu mu bo HOWO yishe bashyinguwe kuri iki Cyumweru.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *