HOWO yatwaye ubuzima bw’umuntu

Imodoka za HOWO zakunze kumvikana kenshi zakoze impanuka zigwamo abantu (Photo Internet)

Kamonyi: Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yahitanye umumotari ikomeretsa abandi bantu babiri.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Bibungo Umurenge wa Nyamiyaga Akarere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko abaturage batatu bagonzwe n’iyo modoka bajyanywe mu Bitaro bya Kinazi biherereye mu Karere ka Ruhango kugira ngo bitabweho.

Ati: ”Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika birinda umuvuduko ukabije, kandi bakubahiriza gahunda ya Turindane tugereyo amahoro.”

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko umumotari witwa Habumukiza Ezra wari unatwaye moto n’abandi bagonzwe n’iriya modoka bagejejwe mu Bitaro batangira kuvurwa, ariko uyu Habumukiza Ezra ahita apfa.

Abandi abakomeretse baracyarwariye mu Bitaro bya Kinazi.

Shoferi n’imodoka atwara bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Runda, mu gihe hagikorwa iperereza.

Nyakwigendera Habumukiza Ezra yari afite imyaka 22 y’amavuko.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *