Hateguwe igitaramo cy’abambaye imyeru ku mucanga w’i Kivu

Karisimbi Events imaze gushinga imizi mu gutegura ibitaramo igiye gutanga umunezero mu birori by’abambaye imyenda y’umweru ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Iki gitaramo cyiswe “Summer White Party” ni umwanya mwiza wo kurira umuziki ku mucanga w’i Gisenyi.

Mugisha Emmanuel, Umuyobozi wa Karisimbi Events yabwiye UMUSEKE ko hateguwe iminsi ibiri yo kwidagadura muri kariya Karere ka Rubavu.

Yavuze ko kuwa 04-05 Kanama 2023 aribwo abanyabirori bazitabira igitaramo cya “Summer White Party” bazaryoherwa n’ubuzima.

Bazataramira muri Kivu Park Hotel nyuma ibizwi nka After Party bibera kwa West muri El Classico.

Abazatiruka i Kigali bashyiriweho uburyo buzabafasha aho Umuntu umwe azishyura 40.000Frw mu gihe babiri bazishyura 60,000Frw.

Abatuye muri Rubavu n’ahandi ntibahejwe aho bazishyura 5000Frw ku muryango.

Ariya mafaranga azishyurwa n’abazahaguruka i Kigali azaba akubiyemo itike y’urugendo, ifunguro rya ku manywa, gutemberezwa mu bwato mu kiyaga cya Kivu ndetse no kujya kwimara amavunane mu mashyuza.

Abahanga mu kuvanga imiziki barimo Tasha The Dj, Selekta Daddy na Dj One bazaba babukereye.

Hazaba kandi hari ibizungerezi bimaze kubaka Izina mu gutuma ibirori bigendekera neza ababyitabiriye.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Iki ni igitekerezo cyiza.Bizaba bishyushye pe.Imana yaturemye,ishaka ko duhora twishimye iteka.Ariko na none ikatubuza kwibera gusa mu by’isi,ahubwo tukabifatanya no kuyishaka dushyizeho umwete.Abumvira iyo nama,nibo izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Twibuke ko ku gihe cya Nowa,abali batuye isi babarirwa muli millions nyinshi,bose imana yarabarimbuye,isigaza gusa abantu 8.Nkuko bible ivuga,bose bazize ko biberaga gusa mu kwinezeza,amakwe (weddings),shuguli,etc…Ntibite ku byerekeye imana Nowa yabasabaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *