Mu Rwanda, hatangijwe igerageza ry’urubuga rwiswe Mbaza rugiye kujya rufasha abaturage kugeza ibyifuzo n’ibibazo byabo ku buyobozi, badahuye nabo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni urubuga rwamuritswe ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 mu Nteko z’abaturage.
Mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yabwiye abaturage ko ubu buryo buzafasha mu kwihutisha no gukurikirana ibibazo.
Ati “Ni sisiteme izadufasha kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, ibike neza amakuru ajyanye n’ibibazo byatanzwe, kandi iteze imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no gutanga serivisi nziza ku baturage.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko urubuga Mbaza ruri mu ntego igihugu cyihaye cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose.
Ati “Mbaza ni ikimenyetso cy’imbaraga u Rwanda rushyira mu kwimakaza ikoranabuhanga, by’umwihariko humvwa kandi hagakemurwa ibibazo bibangamiye imirebeho myiza y’abaturage. Turasaba Abanyarwanda kwitabira gukoresha uru rubuga, kuko ruborohereza kandi umutekano w’amakuru arutangirwaho urizewe.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko Urubuga Mbaza rugiye kumara ukwezi rukoreshwa n’abaturage bo mu mujyi wa Kigali, ariko ko bizakomeza no mu tundi turere tw’igihugu.
Umuturage ushaka kugeza ikibazo cyangwa icyifuzo ku buyobozi, azajya anyura kuri www.mbaza.gov.rw akaba yatanga ikibazo cyangwa igitekerezo ndetse akagena n’Ikigo runaka kireba.
Muri gahunda y’imyaka itanu, kuva mu 2024-29, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ivuga ko kugira ngo izi ntego zizagerweho, biteganyijwe ko igipimo cy’abafite ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga kiziyongera. Kizava kuri 53% kigere ku 100%. Serivisi za Leta zikazajya zitangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.
Kongera itangwa rya serivisi nziza ku kigero kiri hejuru ya 90% biri mu byo guverinoma yiyemeje bikazagerwaho aho ivuga ko izakomeza kongerera ubushobozi inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage kugira ngo zirusheho gutanga serivisi nziza ku muturage.
Muri uru rwego, hazibandwa ku gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe ku buryo igipimo cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizarenga nibura 90%.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW