Minisiteri ya Siporo n’Ikigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera [Rwanda Forensic Institute, RFI], basinyanye amasezerano y’imikoranire iganisha ku mushinga wo gupima abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge n’imiti itemewe.
Nk’uko byatangajwe na RFI yabinyujije ku rukuta rwa yo rwa X, ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego, yasuye Icyicaro Gikuru cy’iki Kigo.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yagerageje gutambagiza uyu Muyobozi ibice bigize iki Kigo, amusobanurira buri kimwe mu bice byose Rwego yasuye.
Izi nzego zombi, zatangiye imikoranire igamije ko hazajya hapimwa abakinnyi ba Siporo zitandukanye kugira ngo hamenyekane niba baba bakoresha ibiyobyabwenge cyangwa imiti itemewe.
Mu myaka irindwi gusa, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kimaze gusesengura ibimenyetso 96.989, ibintu byafashije mu nzego z’Ubutabera.




UMUSEKE.RW