Hasobanuwe uko abantu muri ino minsi bagwa mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu

Abakora mu rwego rw'Ubugenzacyaha, RIB bagiye gusobanurira abaturage icyaha cy'icuruzwa ry'abantu no kubashakamo inyungu

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangije ubukangurambaga bwo ku rwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, no gushakira inyungu ku bandi, mu byagarutsweho ni impamvu zitera kuba muri iki gihe hakigaragara icuruzwa ry’abantu.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Karama, mu karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri izo mpamvu zirimo kudasobanukirwa n’imikorerwe y’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’amayeri akoreshwa bityo ugasanga bamwe bisanga bahinduwe ibicuruzwa, kandi byitwaga ko bashakaga guhindurirwa imibereho ikaba myiza.

Mu mayeri rusange ni uko mu gihe abakora ubucuruzi bw’abantu bashaka kubugushoramo bakwizeza inyungu z’umurengera, kandi zihuse ari na byo bikunze gukururira benshi kumva ko nta cyabuza guhindura imibereho.

Iyo udashishoje ngo ugire amakenga, utekereze biruseho niho usanga wagiye mu bucuruzi bw’abantu kandi ingaruka zikurikira bikaba kwicuza ngo iyo mbimenya simba narabihaye umwanya.

Mu biganiro byatanzwe n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RUTARO Hubert ukuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba, yagarutse ku bantu bakoresha imipaka nabi bakayambuka mu buryo butemewe n’amategeko bigatuma bisanga mu byaha birimo, n’icyo gucuruzwa bw’abantu.

Aragira ati: ”Imiryango imwe n’imwe itamenya amakuru y’abana babo igasigara itegereje ko bazabazanira amafaranga kuko bagiye mu kazi, nyamara batazi ko bagurishijwe.”

Njangwe Jean Marie umuyobozi ukorera mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi, yavuze ko ubucuruzi bw’abantu bwabaye ubushabitsi (business) bugari aho abantu batagitinya gucuruza abantu nk’amatungo.

Yagize ati: “Kera twari tuzi ko amatungo ari yo acuruzwa, ariko abantu bageze aho gucuruzwa kandi benshi bakagenda bazi ko bagiye guhindurirwa ubuzima.”

Umugenzacyaha wakira ibirego mu biro ngendanwa/mobile station bya RIB

Mu gihe bamwe batarasobanukirwa n’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, Patrick NDEMEZO umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha byihariye, we yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rikorwa mu buryo bunyuranye burimo gukoreshwa imirimo y’agahato, irishingiye ku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, gukoreshwa amashusho y’urukozasoni kandi bikiyongeraho no gushukirwa ku ikoranabuhanga.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karama, mu karere ka Nyagatare bavuze ko basobanukiwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ariko bamwe ngo babyumvaga gutyo bibwira ko biba mu bihugu bya kure.

Akayezu Francine yagize ati: “Nyuma yo gusobanurirwa na RIB iki cyaha dusanze umuntu wese byamubaho, icya mbere ni ukumenya amakuru y’aho abana bacu, abavandimwe bari, kandi tugire amakenga ku bantu bizeza abandi inyungu z’umurengera.”

Basezera Jean Pierre we agira ati: “Dufite impungenge ku rubyiruko, kuko barashaka amafaranga cyane kandi ntibita kumenya ngo ni nde uri kubizeza inyungu, ariko dusobanukiwe imiterere y’iki cyaha hakurikiyeho kujya dutanga amakuru ku bantu bacu bambuka imipaka mu buryo butemewe.”

Ubu bukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu, no gushakira inyungu ku bandi, buzibanda ku turere 7 dufite imirenge ikora ku mipaka aritwo Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.

Njangwe Jean Marie umuyobozi mu ishami ryo gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB
Ndemezo Patrick Umugenzacyaha mu ishami ryo gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu
Rutaro Hubert umuyobozi ukuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba
Umuturage wa Karama atanga igitekerezo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama yumva igitekerezo cy’umuturage

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *