Hasobanuwe isano Umurenge Kagame Cup ufitanye n’imiyoborere y’igihugu

Ubwo hatangizwaga amarushanwa Umurenge Kagame Cup, ku kibuga cy’Umupira giherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique avuga ko nta watandukanya aya marushanwa n’Imiyoborere myiza Igihugu gifite.

Ni amarushanwa yabanje guhuza ikipe y’abakobwa b’Umurenge wa Runda n’abo mu murenge wa Nyamiyaga, Umukino warangiye ikipe y’abakobwa bo muri uyu Murenge batsinze abo mu Murenge wa Runda ibitego 8 ku busa.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uwahuje ikipe y’abahungu mu Murenge wa Rukoma, n’abo mu Murenge wa Runda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique avuga ko aya marushanwa akwiriye kubahwa n’abantu bose kubera izina ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yitiriwe.

Avuga ko aya marushanwa ari ishema ku Banyarwanda kuko icyatumye abaho ari ukugira ngo abaturage mu byiciro bitandukanye bahure bakishimira imiyoborere myiza, umutekano, n’iterambere u Rwanda rugezeho.

Ati:”Amarushanwa ntabwo akwiriye kugarukira ku mikino yonyine, ahubwo agomba kutubera umwanya wo gukomeza gusigasira ibyagezweho turushaho kwimakaza isuku y’aho dutuye, ndetse n’aho dukorera kubera ko ari ryo shema ryacu”.

Avuga ko imiyoborere myiza Abanyarwanda bakesha Perezida wa Repubulika ikwiriye kubera urugero rwiza abatanga serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko kubera iyi miyoborere myiza, bamaze kubaka ibibuga byakira imikino itandukanye mu Mirenge 7 kuri 12 igize Akarere.

Ati:”Ibikorwa byo kongera ibibuga by’Umupira muri aka Karere birakomeje”.

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 icyo gihe akaba yaritirirwaga Imiyoborere myiza, ubu ni amarushanwa Umurenge Kagame Cup.

Uyu mukino warangiye Ikipe y’’Umurenge wa Runda itsinze ikipe y’Umurenge Rukoma ibitego 2-0.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique atangiza amarushanwa Umurenge Kagame Cup.
Minisitiri Habimana yatangije aya marushanwa ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe
Ikipe y’abahungu y’Umurenge wa Rukoma.
Ikipe y’abahungu bo mu Murenge wa Runda.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *