Hasobanuwe impamvu amakipe yo muri Sudani atazakina Igikombe cy’Amahoro

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryavuze ko impamvu Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC zo muri Sudani zitari mu makipe yiyandikishije asaba kuzakina Igikombe cy’Amahoro 2025-26, ari uko ari abashyitsi basabye gukina Shampiyona gusa.

Ibi byasobanuriwe mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye ku wa 22 Ukuboza 2025 ku Cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Visi Perezida wa Mbere wa FERWAFA ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Bonnie Mugabe, bavuze ko impamvu Al-Hilal SC na Al-Merrikh zitari mu zizakina Igikombe cy’Amahoro, ari uko ubwo zasabaga gukina mu Rwanda, zasabye gukina Shampiyona gusa.

Uretse irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, aba bayobozi bakomeje bavuga ko nta n’irindi rushanwa ribera mu Rwanda aba banya-Sudani bazakina kuko ubwo bazaga gukina mu Rwanda bisabiye gukina Shampiyona y’u Rwanda gusa.

Mu gihe Shampiyona amakipe amwe amaze gukina imikino 14, Al-Merrikh SC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 21 mu mikino icyenda imaze gukina mu gihe Al-Hillal SC imaze gukina imikino irindwi, iri ku mwanya wa 14 n’amanota 11.

Amakipe yo muri Sudani yasabye gukina Shampiyona y’u Rwanda gusa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *