Haringingo yibukije abakinnyi ba Kiyovu ko bataraba ibitangaza

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis ‘Mbaya’, yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe bagizwe ibitangaza bakirara kandi iyo usuzuguye umupira nawo ugusuzugura.

Ku wa kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wahuje Kiyovu Sports na Marine FC, warangiye Urucaca rutsinzwe ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino wari uwa kane iyi kipe yo ku Mumena itabona amanota atatu yuzuye, umutoza mukuru wayo, Haringingo yavuze ko kimwe mu biri gutuma iyi kipe itabona umusaruro harimo ko abakinnyi be bagizwe ibitangaza.

Haringingo yavuze ko abakinnyi be bagizwe ibitangaza mu Itangazamakuru none ubu bakaba batacyumva. Yavuze kandi ko iyo usuzuguye umupira wo ugusuzugura biruseho.

Ati ”Ndabasabye mwe abanyamakuru, nimureke gutaka abakinnyi cyane. Murabavuga bakumva ari ibitangaza ntibumve, bagasuzugura kandi umupira iyo uwusuzuguye wo ugusuzugura birenze.”

Mu mikino ine Kiyovu Sports iheruka gukina muri Shampiyona, yaganyijemo ibiri itsindwa indi ibiri irimo uwa Bugesera FC na Marine FC i Kigali.

Urucaca ruri ku mwanya wa munani n’amanota 33 mu gihe Marine FC yo yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota 32.

Haringingo Francis yasabye itangazamakuru kudakomeza gutaka abakinnyi ba Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya muri Shampiyona
Marine FC yavuye i Kigali yemye
Ishimwe Kevin wa Marine FC, yatsindiye ikipe ye igitego

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *