Haringingo yavuze uko Kiyovu Sports yashatse kumwirukana

Umutoza Haringingo

Nyuma yo gusubira muri Rayon Sports yahozemo mu 2023, Haringingo Francis ‘Mbaya’, yavuze ko mbere yo kuva muri Kiyovu Sports iyo kipe yashatse kumwirukana ariko akirwanaho mu gushaka umusaruro mwiza.

Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, ni bwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha Haringingo Francis nk’umutoza mukuru wayo wasimbuye Bruno Ferry.

Uyu Murundi wungirijwe na Dusange Sacha nk’umwungiriza we wa mbere na Lomami Marcel nk’umwungiriza wa Kabiri, yahise atangira akazi mu Nzove.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ye ya mbere, Haringingo yavuze ko mu mupira w’amaguru hadakwiye kuzamo ijambo ryitwa ‘Yahemutse’ kubera ko buri ruhande ruba rureba inyungu zarwo.

Yagize ati “Nibaza ko mu mupira w’amaguru, ijambo ‘guhemuka’ ntiriba rikwiye. Twe turi abakozi nk’uko nabo babyuka bagusezerera. Ntiwavuga ngo baguhemukiye. Barebye inyungu zabo, umuntu aba yarebye inyungu ze.”

“Nanjye narebye inyungu zanjye. Kuko nanjye hageze igihe muri Kiyovu bagiye kunyirukana, nyuma nshobora kwirwanaho ndagaruka. Nanjye gusezerera, sinavuga ngo baramemukiye cyangwa narabahemukiye. Ni umupira. Tube aba-Sportifs twemere ko ari umupira.”

Uyu mutoza yatandukanye na Kiyovu Sports akiyifitiye amasezerano y’amezi abiri, mu gihe amakuru avuga ko mu masezerano ye harimo ingingo zivuga ko ikipe yamwifuza mbere y’uko asoza amasezerano, yavugana n’umukoresha we.

Mu ibaruwa Haringingo yandikiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports asaba gusesa amasezerano, yavuze ko yiteguye kwishyura imishahara y’amezi abiri yari asigaje ngo asoze amasezerano ye.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *