Harifuzwa ko abagore mu nzego z’ibanze bagera kuri 50%

Mu gutangiza icyiciro cy’imenyerezamwuga cy’urubyiruko rw’abakobwa n’abagore barangije Kaminuza, Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ibanze muri RALGA, bwavuze ko umubare w’abagore mu nzego z’ibanze ukiri hasi ugereranyije n’uw’abari mu zindi nzego za Leta.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Muhanga, aho abakobwa n’abagore 200 barangije Kaminuza bagiye kwimenyereza umwuga mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, Ukize Théoneste, avuga ko iki gikorwa cy’imenyerezamwuga ku bakobwa n’abagore barangije Kaminuza kigamije kuziba icyuho kiri hagati y’umugore n’umugabo mu nzego z’ibanze, cyane cyane mu myanya itorerwa kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Mudugudu, ndetse no mu myanya ya tekiniki.

Ati: “Kugeza ubu, abagore bari mu nzego z’ibanze ni munsi ya 30%. Intego yacu ni uko abagore n’abagabo mu nzego z’ibanze bazagera kuri 50% kuri buri ruhande.”

Ukize avuga ko igihugu kitashobora kugera ku iterambere umubare w’abagore ukiri kuri uru rwego rwo hasi, kuko n’ubusanzwe ari bo benshi ugereranyije n’abagabo.

Utamuriza Honorine, umwe mu banyeshuri barangije Kaminuza, avuga ko mu mezi atandatu bazamara bimenyereza umwuga, bazashyira mu bikorwa ibyo bize babihuza n’imiyoborere yo mu nzego z’ibanze.

Ati: “Ntabwo nari nzi uko inzego z’ibanze zikora, ariko ubu tugiye kuzisobanukirwa mu buryo bwimbitse.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, avuga ko mu nzego z’ubuyobozi hose, ikigero cya 50% kigomba kugenerwa abagabo n’abagore kingana, kivuye kuri 30% cyari gisanzwe gihari ku bagore muri izo nzego.

Ati: “Niba dushishikariza aba bakobwa n’abagore kujya mu nzego z’ibanze, ni ukugira ngo batinyure barumuna babo bagifite ubwoba bwo kwinjira muri izo nzego.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal yabwiye UMUSEKE ko bafite ingero zifatika zigaragaza ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore mu nzego z’ibanze, cyane cyane mu myanya y’abayobora Imirenge.

Ati: “Mu mirenge 12 igize Akarere ka Nyabihu, abagore bayoboye imirenge ni batatu gusa.”

Iki cyiciro cya karindwi cy’imenyerezamwuga ku bakobwa n’abagore 200 barangije Kaminuza kizamara amezi 6, nyuma bazaba bafite ubumenyi buhagije bwo guhatana ku isoko ry’umurimo ku rwego rumwe n’abagabo.

Bamwe mu bakobwa n’abagore 200 bagiye kwimenyereza umwuga mu nzego z’ibanze
Bamwe mu bakobwa n’abagore 200 bagiye kwimenyereza umwuga mu nzego z’ibanze
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, Ukize Théoneste

 

MUHIZI  ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *