Mu Rwanda Inkiko zigiye kurekura abagororwa barenga 1000 bemera icyaha mu minsi ibiri nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
Ibi Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye yabivuze ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bukorewe mu Igororero.
Mu Igororero rya Muhanga aho uyu Muyobozi yayitangirije ubukangurambaga, ariko bikabera no mu yandi Magorero 12 yo mu Gihugu, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Alphonse Hitiyaremye yavuze ko iyi gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’abagororwa, ndetse na gahunda y’ubuhuza hagati y’abakoze icyaha n’abagikorewe, igamije kwihutisha ubutabera, kubera ko iyo abakoze icyaha bacyemeye byihuta, kuko biba byagizwemo uruhare na ba nyirubwite.
Ati: ”Mu minsi ibiri gusa Inkiko zirarekura abagorororwa barenga 1000 mu Magororero yose.”
Hitiyaremye yongeraho ko iyi gahunda izagabanya ubucucike mu magororero, kandi ko abafite ubwo bushake bwo kwemera icyaha bajya babikora buri munsi bitewe n’inkomanga bafite mu mutima aho kuba ngarukakwezi.
Avuga kandi ko iyi gahunda ifitiye inyungu abakoze ibyaha, abagikorewe ndetse n’igihugu.

Cyakora akavuga ko nubwo ireba uwakorewe buri cyaha, ariko idakuraho ubushishozi bw’Ubushinjacyaha n’ubw’Urukiko, kubera ko hari abashobora kuyitwaza basanganywe ibindi byaha bakoze bakibwira ko nibemera ibyaha bahita barekurwa.
Mushimiyintwari Edgar ushinjwa gukoresha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburuganya, avuga ko icyaha akurikiranyweho gihanishwa igifungo cy’imyaka 5, ariko kuba yemera icyaha akagisabira imbabazi yahawe igifungo cy’umwaka n’ukwezi kumwe.
Ati: ”Uyu munsi Urukiko rwemeye kundekura, gusa mu masezerano nagiranye n’Ubushinjacyaha nemeye ko nzishyura Kampani nariganyije arenga miliyoni 13 y’u Rwanda.”
Mushimiyintwari akavuga ko buri kwezi azajya yishyura 400.000Frws kandi ko yahaye Urukiko umwishingira.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CSP Sengabo Hillary yabwiye UMUSEKE ko kuva aho iyi gahunda itangiriye imaze gutanga umusaruro ushimishije.
Ati: “Duhereye mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2026, mu magororero yose hinjiye abantu 337 kubera iyi gahunda hasohotse abagororwa 644.”
Avuga ko iyi mibare nta bundi yigeze ibaho kuko wasangaga umubare w’abinjira mu magororero uruta kure uw’abasohoka.
Kugeza ubu ubucucike mu magororero bwavuye ku 130% bugeze ku 101% nk’uko Umuvugizi wa RCS abivuga.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
