Hari gusuzumwa amabwiriza azorohereza inganda z’imyenda muri Afurika

Abakora mu ruganda rw'imyenda i Musanze (Photo: IGIHE)

Ibihungu 16 bihuriye mu Muryango Nyafurika ushinzwe Ubuziranenge (ARSO) biteraniye mu Rwanda byigira hamwe ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rwa Afurika arebana n’imyenda, ibikoresho bikozwe mu myenda n’ibindi bifitanye isano.

Impuguke zitabiriye iyi nama ziri kwiga ku mabwiriza 25 y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rw’umugabane wa Afurika, arebana n’imyenda, ibikoresho bikozwe mu myenda n’ibindi bifitanye isano na byo, ndetse n’inkweto.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Gatera Emmanuel, avuga ko inama nk’iyi ari amahirwe yo gukangurira ibihugu bya Afurika gucuruzanya hagati yabyo binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika.

Yavuze ko guhuriza hamwe amabwiriza y’ubuziranenge bizakurura abashoramari, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kubera amasoko yagutse, kandi bigafasha igihugu kwinjiza imisoro mu buryo butagoranye.

Ati: “Dukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo guhuza amabwiriza y’ubuziranenge muri Afurika, kuko ari amahirwe ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, kugira ngo bibashe kugera no guhangana ku masoko yo ku mugabane nta nkomyi.”

Gatera yagaragaje ko kugeza ubu u Rwanda rufite inganda zirenga 40 zamaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge, bituma zigira amahirwe yo kohereza ibicuruzwa byazo muri Afurika.

Ati: “U Rwanda rufite inganda zirenga 40 zamaze kubona ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa 72 zikora, bituma zigira amahirwe yo kohereza ibicuruzwa byazo muri Afurika hakoreshejwe ibwirizwa rimwe ry’ubuziranenge, kandi 32 zindi tugiye kuziha ibirango by’ubuziranenge.”

Milagrosa Ntombikasiye wo mu Kigo Gitsura Ubuziranenge cya Eswatini yavuze ko umusaruro mwinshi i Bulayi, kuko byari byoroshye kurusha muri Afurika.

Yagize ati: “Muri Eswatini dufite inganda zikora imyenda, kandi byinshi mu bicuruzwa byazo byoherezwa ku isoko ry’i Bulayi.”

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, avuga ko hari gahunda yo gushyiraho ibwiriza rimwe hagamijwe kugabanya ikiguzi cyatangwaga mu gihe hakoreshwaga amabwiriza menshi.

Yagize ati: “Dufite gahunda y’uko Umugabane wa Afurika wakoresha ibwiriza rimwe, kugira ngo tugabanye amafaranga atangwa mu gihe abantu bajya mu ma laboratwari gukora ubugenzuzi, kuko gukoresha amabwiriza atandukanye byongera ikiguzi.”

Yashimangiye ko amabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho muri Afurika yorohereza ubucuruzi hagati y’ibihugu bityo buri wese akungukira ku mahirwe ari mu isoko rusange ku mugabane.

Ati:” Ubu hamaze gushyirwaho agera ku kigero cya 25% by’akenewe yose ugereranyije n’ibyo isoko risaba”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu u Rwanda ruzasinyana amasezerano y’imikoranire na Zimbabwe na Congo Brazzaville, mu rwego rwo koroshya ubucuruzi hagati yarwo n’ibyo bihugu.

Ni mu gihe inganda 32 zo mu Rwanda zujuje amabwiriza y’ubuziranenge zizahabwa ibyambombwa bizemerera kohereza ibicuruzwa byazo mu bihugu bya Afurika bigacuruzwa nta bindi bisabwa.

Imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda bicuruzwa ku kigero cya 5% imbere mu gihugu, naho 95% byoherezwa hanze yarwo.

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana
Mu Rwanda hari kwigirwa ishyirwaho ry’amabwiriza 25 y’ubuziranenge ahuriweho ku rwego rwa Afurika
Impuguke zaturutse mu bihugu 16 ziteraniye i Kigali
Ibihugu 16 byo muri Afurika byahagarariwe muri iyi nama y’iminsi itatu iri kubera i Kigali

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *