Hari abakobwa babeshywa n’Aba-Diaspora bagacuruzwa hanze

Umukozi wa RIB ushinzwe kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje amayeri akomeye akoreshwa na bamwe mu ba-Diaspora babeshya abakobwa urukundo babizeza kubana nabo, bikarangira bisanze bacuruzwa mu mahanga.
Ni ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ahanini rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, aho abakobwa bahurira n’ababeshya ko bazababera abagabo, babereka ko bakize cyane.
Ngo iyo abo bakobwa badashishoje bakirukira kubyemera, birangira bacurujwe ku bandi bagabo mu mahanga, aho bahinduka nk’ibikoresho bagasambanywaho ku gahato.
Umwe mu bakobwa avuga ko imbuga nkoranyambaga ziberaho byinshi ku buryo, udashishoje, yagwa mu mutego wo kwisanga acuruzwa nk’uko nawe byigeze kumubaho, agakizwa n’uko ururimi bakoreshaga atarwumvaga neza.
Avuga ko yigeze kubona ubutumwa bumwizeza kujya mu gihugu cyo muri Afurika, bambwira ko nzabona akazi keza kampemba mu madorari atubutse.
Ati: “Ariko ururimi twavuganagamo ntarwumvaga neza, kandi bampamagaye kenshi ariko kumvikana bikanga; urumva ko nari kugwa mu mutego wo gucuruzwa ntabizi.”
Umukozi wa RIB ushinzwe kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yibutsa abakobwa kwitondera Aba-Diasipora babashukisha ubukire nabo badafite, bakabirukira nyamara ab’abakire babasize mu Rwanda.
Yagize ati: “Usanga abana b’abakobwa bajya ku mbuga nkoranyambaga bakahahurira n’abababeshya urushako rwo mu maganga, akiruka ngo agiye gushaka umugabo w’umukire agere ku ntego yo gukora atavunitse.”
Avuga ko akenshi abo bakobwa birangira bisanze bacuruzwa bagasambanywa n’abagabo batagira umubare, aho hari n’ababisigamo umuzima abandi bagahungabana.
Ati: “Mwirinde gukoresha nabi izi mbuga nkoranyambaga no gushaka gukira mutavunitse, kuko iyo ukijijwe n’ibyo wavunikiye birakuryohera cyane.”
Mu myaka itanu ishize, Abanyarwanda bagera kuri 297 bakorewe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, aho umubare w’igitsina gore uri hejuru, kuko abagera kuri 75% by’abacurujwe ari abakobwa.
Inzego zitandukanye muri Burera zasabwe kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu
RIB isaba abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abakobwa kwitondera ababizeza ibitangaza
Umukozi wa RIB ushinzwe kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 
UMUSEKE.RW/Amajyaruguru
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *