GUKOSORA: Hari imbogamizi ku mafaranga asabwa abakomerekejwe batishoboye

Abasenateri basuye servisi za Isange One Center basanga abakorewe Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu myaka 5 ari abaturage 1400

Ngororero: Bamwe mu bahesha b’Inkiko batari ab’umwuga babwiye Abasenateri ko abakorewe ihohoterwa, (gukomeretswa) batishoboye bajya bahabwa ibipimo byo kwa Muganga ku buntu.

Ibi babwiye itsinda ry’Abasenateri bari muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere mu rugendo bakoreye muri aka Karere ka Ngororero.

Bavuga ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina batishoboye bahabwa aserivise ku buntu, ariko abakomerekejwe batishoboye iyo bagiye gutanga ikirego mu Bugenzacyaha babatuma ibipimo byo kwa Muganga wemewe na Leta (Expertise Médicale) bikabasaba gutanga Frw 7000 yo kwishyura iyi serivisi, bigatuma bamwe bacika intege bakabireka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Gatumba akaba n’Umuhesha w’Inkiko utari uw’umwuga, Benimana Angelus yabwiye UMUSEKE ko uwakorewe icyo cyaha bamukorera raporo ajyana kuri RIB, maze bakamwohereza ku Bitaro bikamusaba amafaranga atishyurwa na Mitiweli, akayabura.

Ati: ”Iyo abuze ayo mafaranga akabivamo agenda avuga ko atahawe ubutabera bunoze.”

Senateri Gasana Alfred uyoboye itsinda, avuga ko iki kibazo bagiye kukiganiraho n’izindi nzego kugira ngo harebwe aho ayo mafaranga basabwa yava.

Senateri Gasana avuga ko abakorewe ihohoterwa (bakomerekejwe kandi batishoboye) bakwiriye koroherezwa kubona ibipimo byo kwa Muganga ntacyo basabwe, nk’uko bikorwa iyo bagiye mu Nkiko.

Ati: ”Icyo kibazo kigomba kuganirwaho kuko utishohoye iyo afite icyangombwa kibigaragaza yagombye guhabwa serivisi yo kwa muganga nta kiguzi atanze.”

Meya w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko hakiri imbogamizi za bamwe mu baturage bakunze gusiragira mu Nkiko kandi hari abo usanga bafite ibibazo bishobora gukemurwa n’Abunzi, cyangwa abakozi  ba MAJ mu Karere.

Ati: ”Usibye abakorewe ihohoterwa (abakomerekejwe batishoboye) bagomba gukorerwa ubuvugizi kuri iyo mbogamizi, hari n’abasiragira mu Nkiko bitakabaye ngombwa ko bajyayo.”

Muri uru ruzinduko, Itsinda ry’Abasenateri ryasuye Ibitaro bya Muhororo, Serivisi za Isange One Stop Center, serivisi z’Ubufasha mu by’amategeko (MAJ) zagiranye ibiganiro n’abaturage, ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Itsinda ry’Abasenateri n’izindi Nzego mu Karere ka Ngororero
Senateri Gasana Alfred
Abasenateri basanze Inyubako z’Ibitaro bya Muhororo zishaje
Bamwe mu bahesha b’Inkiko batari ab’umwuga bavuga ko iki kibazo cy’abakorewe ihihoterwa rishingiye ku gitsina batishoboye bagomba koroherezwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *