Haracyari icyuho giterwa no kutamenya itegeko rishya ry’ubuvuzi

Rose Mukantabana, umunyamategeko uharanira uburenganzira bw’abagore

N’ubwo hashize iminsi hatowe itegeko rishya ry’ubuvuzi mu Rwanda, haracyari icyuho cy’uko benshi mu baturage ndetse na bamwe mu bayobozi batararimenya, bigatuma hari serivisi zidatangwa uko bikwiye.

Ubuzima bw’imyororokere bukomeje gushyirwamo imbaraga mu Rwanda, haba mu kwigisha urubyiruko n’abakuze no kubagezaho serivisi zinoze.

Mu 2025, Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko rishya ry’ubuvuzi, ririmo ibijyanye no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gutwitira undi.

Iri tegeko ryemerera abana bafite imyaka 15 kubona serivisi z’ubuvuzi batari kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera.

Ni itegeko ryasobanuwe ko rigamije gufasha gukumira inda ziterwa abangavu no gukemura ikibazo cyo kutabona amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

N’ubwo iryo tegeko ryatowe, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural igaragaza ko hakiri icyuho cy’uko abantu benshi batarabasha kurimenya, ibishobora gutuma habaho ingaruka.

Umuyobozi wa Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu, Annonciata Mukayitete, yavuze ko bakoze ubushakashatsi basanga harimo icyuho mu buryo bwo kugera kuri izo serivisi, cyane cyane ku rubyiruko.

Ati: “Urubyiruko nirutamenya amakuru, ntabwo twakwizera kubona u Rwanda rw’ejo ruteye imbere, rubayeho neza.”

Yongeyeho ko abenshi bazi ko serivisi zizewe zo gukurirwamo inda zigikorerwa ku bitaro cyangwa polyclinics gusa, kandi itegeko rishya ryemerera amavuriro yujuje ibisabwa gutanga iyo serivisi.

Yavuze ko bashyizeho uburyo bwo guhugura abantu batandukanye kuri iri tegeko, binyuze mu mushinga wa SDR-Rwanda Reseau des Femmes ishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Umuryango AMIE Canada.

Umuyobozi wa Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu, Annonciata Mukayitete

Ntihanabayo Seth, umwe mu bahagarariye urubyiruko mu Karere ka Gasabo, avuga ko mbere yo guhugurwa kuri iri tegeko nta makuru yari arifiteho, ariko akaba agiye gutanga umusanzu mu gufasha bagenzi be kurimenya.

Ati: “Iri tegeko ntabwo twari tuzi ko ririho, bitewe n’uko ari itegeko rishya, ariko kuba twahuguwe hari byinshi bigiye gucyemuka mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Mukarusanga Console, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Kimihurura, yabwiye UMUSEKE ko usibye kumva iri tegeko, batari bazi ibirikubiyemo.

Ati: “Dufite impamba dushyiriye abo twasize inyuma, ndetse n’inzego z’ibanze kuko benshi begereye abaturage kandi babonana na bo kenshi.”

Hon. Me Rose Mukantabana yasobanuye ko Itegeko rishya N° 026/2025 ryashyizweho ku ya 17/09/2025 rigenga serivisi z’ubuvuzi, hamwe n’amabwiriza y’ubuyobozi bw’inzego za Minisiteri ku bijyanye n’inda zitateguwe, rizakemura byinshi.

Ati: “Iri tegeko rigamije kugabanya ibyago by’inda zitateguwe mu bangavu, risobanura ibisabwa mu by’ubuvuzi n’amategeko, kandi rikanarushaho gushyigikira uburenganzira bw’abarwayi mu Rwanda.”

Byitezwe ko iri tegeko rishya, by’umwihariko ku bangavu, rizakemura ikibazo cy’abatwaraga inda imburagihe, ndetse n’ibindi bibazo bibishamikiyeho birimo ubukene n’ubushobozi buke bwo kutabasha kurera abo babyaye.

Uretse n’ibyo, bizatuma umukobwa udashaka gutwara inda atateganyije azajya ku kigo nderabuzima kimwegereye bayimukuriremo.

Gusa, itegeko rishya ntiryakuyeho inshingano z’ababyeyi zo kurinda urubyiruko kwishora mu mibonano idakingiye, kuko imiti yo kuboneza urubyaro itabarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda.

Hon. Rose Mukantabana, umunyamategeko uharanira uburenganzira bw’abagore
Umuyobozi Ushinzwe umushinga SDSR-Rwanda muri Réseau des Femmes, Mukeshimana Séraphine
Urubyiruko rwagaragaje ko nta makuru ahagije rwari rufite kuri iri tegeko rishya
Akarere ka Gasabo kiyemeje gushyira imbaraga mu gusobanura iri tegeko abaturage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *