Handball: U Rwanda rwatangiranye intsinzi mu Gikombe cya Afurika

Mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika 2026 cya Handball, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinze Zambia ibitego 30-19, Abanyarwanda bari muri Bk Arena batahana ibyishimo.

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, ni bwo hatangiye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika 2026 cya Handball kiri kubera i Kigali mu Rwanda. Iri rushanwa riri gukinirwa muri Bk Arena no muri Petit Stade.

Umwe mu mikino y’umunsi wa mbere yari ihanzwe amaso, ni uwahuje u Rwanda na Zambia Saa Mbiri z’ijoro muri Bk Arena imbere y’ubuyobozi burimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika, Dr Mansourou Aremou n’abandi.

U Rwanda rwatangiranye imbaraga uyu mukino, ndetse igice cya mbere kirangira ruri imbere n’ibitego 17-8 bya Zambia. Ni na ko rwagarutse mu minota 30 y’igice cya Kabiri, maze rusoza umukino n’amanota 30-19.

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Kayihamaje Yves ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino. U Rwanda ruragaruka mu kibuga rukina na Algérie mu itsinda rya A.

Indi mikino yabaye ku munsi wa mbere:

  • Guinéa 36-27 Kenya
  • Angola 37-21 Uganda
  • Misiri 36-25 Gabon
  • Algérie 23-25 Nigeria
  • Maroc 52-28 Bénin
  • Tunisie 41-22 Cameroun
  • Cape Vert 34-28 Congo Brazzaville
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ubwo yahaga ikaze abashyitsi baje muri iri rushanwa
Perezida wa CAHB, Dr. Mansourou Aremou yashimiye u Rwanda rwakiriye iri rushanwa
Perezida wa Ferwahand, Twahirwa Alfred ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye irushanwa
u Rwanda rwari hejuru muri uyu mukino
Byari ibyishimo kuri aba basore
Abafana bo batanze ibyo bagombaga gutanga
Umurindi wa bo bawutanze
Bk Arena yari yakubise yuzuye
Buri gihugu cyagaragaje umuco wa cyo
Abaje kureba imikino nta bwo bishwe n’irungu
Ni na ko umukino wihutaga
U Rwanda ntirwatumye Zambia ihumeka

UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *